Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buherekejwe n’inzego z’umutekano bahumurije abagize Koperative yitwa COMAR by’umwihariko abagore bapfakajwe n’impanuka yahitanye abantu babiri bafatiwe na Gaz mu kirombe cy’amabuye y’agaciro ubwo bari mu kazi.
Kuri uyu wa 12 Mutarama 2022, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Muhanga, Umukozi ushinzwe ibidukikije mu Karere ka Muhanga, Umuyobozi wa RIB sitasiyo ya Kiyumba, Umukozi ushinzwe gukurikirana inkomoko y’amabuye y’agaciro n’umukozi wa RMB mu Karere ka Muhanga bageze ahabereye impanuka yahitanye aba bantu.
Iyi Gaz yafatiye aba bakozi ba COMAR mu kirombe ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Mutarama 2022 abantu babiri bahita bitaba Imana nk’uko byemejwe na Bizimana Eric, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu.
Visi Mayor Bizimana, yabwiye UMUSEKE ko “abahitanwe n’iyi mpanuka ari Nambajimana Alphonse w’imyaka 39 na Nzabonintege Selverien w’imyaka 37.”
Akomeza agira ati “Aba bombi bishwe na Gaz nk’uko abakozi ba COMAR bari batanze amakuru babivuga.”
Visi Mayor Bizimana akomeza avuga ko bagiriye inama Koperative ya COMAR yo gushaka ibikoresho bipima Gazi (Gas Detector), guhuza indani kugira ngo haboneke umwuka uhagije no guhanga izindi zigezweho zitateza impanuka.