Mu masaha y’umugoroba yo ku wa kane tariki 13 Mutarama 2022 ubwo abana bari bavuye ku ishuri bageze mu rugo basanga hakinze maze banyura mu idirishya bajya kuzana urufunguzo basiga mu nzu, bamaze gukingura nibwo basanze mama wabo yishwe gusa bashatse papa wabo baramubura.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Giturwa, Akagari ka Gasave mu Murenge wa Rugendabari mu Karere ka Muhanga, bigakekwako Ntawizera Flodidas w’imyaka 50 yishe umugore we Uwimana Claudette w’imyaka 47 kuko mu masaha uyu mugore yishweho uyu mugabo yagaragaye atembera mu isanteri nka saa kumi n’imwe z’umugoroba ariko nyuma akaza kuburirwa irengero.
Aya makuru UMUSEKE wayahamirijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugendabari, Gihana Thricisse, aho yavuze ko kugeza ubu (Tariki 15 Mutarama 2022) bagishakisha Ntawizera Flodidas ukekwaho kwica umugore we.
Ati “Turakeka ko Ntawizera yishe umugore we ku wa Kane nimugoroba kuko abana bavuye kwiga bagasanga hafungiye inyuma, imvura yagwa bakajya kugama mu baturanyi ariko mukuru wabo wari mu isantere atashye ajya kureba barumun abe nibwo bamubwiye ko basanze hakinze, yahise ashaka umuhoro afunguza idirishya anyuzamo akana gato kajya kuzana urufunguzo basiga mu imbere, bafunguye nibwo basanze mama wabo yapfuye ariko se ntawuhari. Gusa uyu mugabo nka saa kumi n’imwe yari mu isantere nk’uri gutembera.”
Ntawizera Flolidas na Uwimana Claudette bashakanye umugore asanganywe abana babiri ariko bombi babyarana abandi babiri, gusa ngo bigeze kugirana amakimbirane ashingiye gucana inyuma aho umugore yashinjaga umugabo we kumuca inyuma, ariko ngo ubuyobozi bwari bwabaganirije arakemuka.
Ariko Gihana Thricisse uyobora Umurenge wa Rugendabari, yavuze ko mu minsi ishize umugabo yagaragaje ibimenyetso byo kwanga kurya yiyicisha inzara ndetse bagana n’ubuyobozi ngo bukemure iki kibazo.
Yagize ati “Bari bafitanye amakimbirane kuko mu cyumweru cyabanje bari bagiye ku Kagari aho umugore yavugaga ko ateka umugabo ntarye ku buryo yari amaze icyumweru atarya gusa ubuyobozi bwari bwabaganirije, gusa bari barigeze kugirana amakimbirane ashingiye gucana inyuma aho umugore yashinjaga umugabo kumuca inyuma nubwo nawe yari yatahanye abana babiri, aya makimbirane ashingiye gucana inyuma yari yarakemuwe.”
Gihana Tharcisse asaba abaturage kujya bitabira umugoroba w’umuryango kuko ariyo nzira yo kubiba amahoro mu miryango mu rwego rwo kwirinda ko hari abana baba impfubyi ndetse n’abandi bakahasiga ubuzima kubera amakimbirane yo mu ngo.
Akavuga ko basanzwe begera imiryango yagaragaje amakimbirane hagati yayo. Ibi bikimara kuba abaturage baregerewe baraganirizwa mu rwego rwo gukumira ko amahano nk’aya yagira ahandi agaragara.
- Advertisement -
Umurambo wanyakwigendera ukaba warahise ujyanwa ku bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma, gusa kuri uyu wa Gatanu 14 Mutarama 2022 warashyinguwe.
Inzego z’umutekano zikaba zikomeje gushakisha Ntawizera Flodidas kugirango hakorwe iperereza harebwe niba ariwe waba wihishe inyuma y’urupfu rw’umugore we.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818