Abafatite ubumuga bw’uruhu rwera bo mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda, barishimira kuba kuri ubu basigaye babona amavuta arinda abafite ubu bumuga mu buryo buboroheye.
Abafite ubu bumuga kenshi bakunze kugaragaza imbogamizi z’uko kubona amavuta ahanini bashingira kuba ari ku giciro gihanitse.
Ni ikifuzo kandi bagejeje kuri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame basaba ko nibura bakoroherezwa bakajya babasha kuyagura hifashishijwe ubwisungane mu kwivuza.
Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yabijeje ko bigomba gukorwa ndetse ko bakwiye kwitabwaho.
Abaganiriye na RBA , bavuze ko imvugo ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ariyo ngiro ko kuri ubu batakigorwa no kubona amavuta abarindira uruhu.
Umwe yagize ati “Twahuraga n’imbogamizi nyinshi cyane kubera kubura amavuta mbese ku ruhu hakazaho uduheri bikaba byatuviramo na kanseri.Ariko kuri ubu byaroroshye , usigaye ugira icyo kibazo ugahita ushyiraho amavuta, biroroshye bihita bikira.Dushimira na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika watwitayeho.”
Undi nawe agize ati “Perezida wa Repubulika turamushimira y’uko aba yaduhaye agaciro.Serivisi turi kuzibona kandi ubona y’uko naho tujya tuba dufite umutekano.”
Umuganga ushinzwe gukurikirana indwara z’uruhu ,Dr Gasarabwe Mielle, yasabye abafite ubumuga bw’uruhu kwirinda ahubwo bagafata imiti yabugenewe.
Ati “Kubakurikiranira hafi, ni ukugira ngo turebe twa duheri ari two dukomeza gukura tukavamo kanseri.Iyo tugaragaye hakiri kare, tukabuvura twifashishije ubuvuzi bita crayonsethaphie, turabushiririza bugashira burundu.Inama ya mbere ni ukugerageza kwirinda ubwabo , ushobora kwirinda izuba ukoresheje imyambaro.”
- Advertisement -
Umukozi W’Akarere ka Musanze ushinzwe abafite ubumuga,Uwitonze Esron, yasabye abaturage kwirinda gukoresha imvugo mbi zisebya abafite ubumuga bw’uruhu rwera .
Ati “Icyo tubasaba ni kimwe kandi duhora tunabasaba, tubabwira ko kuzibwira [avuga imvugo] umuntu ufite ubumuga uwo ari we wese ari icyaha gihanirwa n’amategeko.”
Kugeza ubu mu Karere ka Musanze habarurwa abafite ubumuga bw’uruhu rwera 62.Ni mu gihe mu gihugu hose habarurwa abangana 1238.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818