Musanze: Kunyagirwa, inzara,.. Umukecuru w’imyaka 120 wakuwe mu bahabwa inkunga y’ingoboka aratabaza

Mu Kagari ka Murago mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abahatuye baratabariza umucyecuru w’imyaka 120 y’amavuko wakuwe ku rutonde rw’abahabwa inkunga y’ingoboka y’abakuze batishoboye, baratabariza uyu mukecuru bavuga ko abayeho mu buzima bubi burimo kunyagirwa n’inzara ikaba igiye kumutsinda mu nzu.

Nyirankundabose avuga ko abayeho mu buzima bubi, asaba guhabwa inkunga y’ingoboka kugira ngo iminsi yicume

Uyu mukecuru witwa Nyirabasabose Venansiya usibye kwicirwa n’inzara mu nzu, ngo ntabasha kugenda kubera izabukuru nk’uko yabitangarije RADIO/TV 10.

Avuga ko abayeho mu buzima bubi butagira ibiryamirwa, ibyo kwiyorosa n’ibindi bya nkenerwa.

Ati ” Dore ndanyagirwa, dore singira akarago, singira akaringiti ni ukurara imbeho iri kuntugura.”

Mu ntege nke z’izabukuru, avuga ko iyi mibereho mibi itangiye kumwibasira nyuma yo gukurwa ku rutonde rw’abahabwa inkunga y’ingoboka y’abakuze batishoboye.

Yagize ati “Icyo bankorera ni ukungaburira bakampa umwambaro.”

Abaturanyi b’uyu mukecuru bavuga ko batazi icyo ubuyobozi bwahereyeho bwanga kumushyira ku rutonde rw’abahabwa inkunga y’ingoboka. Umwe yagize ati “Ntabwo tubizi kuko mbere yarayafataga.”

Aba baturanyi ba Nyirabasabose kandi bavuga ko uyu mukecuru atagira epfo na ruguru ku buryo ari byo byashingirwaho akurwa mu bahabwa inkunga y’ingoboka. Ati “Nta murima uriya mukecuru agira.”

Abaturanyi basaba ko ubuyobozi bwagoboka uyu mukecuru kuko yabereye umubyeyi benshi.

Ubu atunzwe n’undi mukecuru utuye muri urwo rugo ujya gusabiriza kugira ngo babone ifunguro babashe kuramuka.

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gataraga nti bwashimye kugira icyo butangaza ku kibazo cy’uyu mukecuru, UMUSEKE wagerageje guhamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Kabera Canisius telefone ye ntiyacamo. Gusa RADIO/TV 10 itangaza ko ubwo umunyamakuru yamubazaga kuri iki kibazo “yahise akupa telefone anayikuraho”.

Hirya no hino hagenda hagaragara bamwe mu batishoboye bakuwe ku rutonde rw’abahabwa inkunga y’ingoboka kubyo bita akarengane, hari aho ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bubabwira ko” ari icyuma cyabasimbutse.”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO : RADIO/TV10

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW