Novak Djokovic wanze kwikingiza COVID-19 yongeye kwamburwa Visa ye muri Australia

webmaster webmaster
Novak Djokovic ni nomero ya mber eku isi mu mukino wa Tennis mu bagabo

Melbourne, mu murwa mukuru wa Australia, Novak Djokovic yongeye kwamburwa Visa ku nshuro ya kabiri,  nyuma y’uko Guverinoma ya Australia yerekanye ko uyu mukinnyi agomba gukingirwa ku nyungu za Leta,  ngo abaturage bose bumve ko bagomba gukingirwa.

Novak Djokovic ni nomero ya mber eku isi mu mukino wa Tennis mu bagabo

Minisitiri w’Abinjira n’Abasohoka, Alex Hawke yatangaje ko yakoresheje ububasha bwa Minisitiri kugira ngo ahagarike visa y’uyu munya-Seribiya w’imyaka 34.

Mu Cyumweru gishize, Umucamanza Anthony Kelly yemeje ko Visa ya Djokovic ihagarikwa ubwo uyu mukinnyi yageraga ku kibuga cy’indege cya Melbourne.

Nick Wood,  umwunganizi wa Novak Djokovic yahise ajurira anabwira umucamanza Kelly ko yizeye ko ubujurire buzaburanishwa kandi ko Djokovic azasubizwa visa ye mbere y’itangira rya Australian Open.

Djokovic yamaze amasaha menshi afungiye ahagenewe kwakira abimukira ategereje igisubizo cya Antony Kelly nyuma yo kujurira k’umunyamategeko Nick Wood.

Djokovic yasubijwe Visa nyuma y’ubushishozi bw’umucamanza Antony Kelly, mu gihe hatekerezwaga kumwirukana burundu muri Australia cyangwa guhagarika Visa ye mu gihe cy’imyaka itatu.

Minisitiri Hawke yavuze ko yahagaritse visa ya Djokovic ku nshuro ya kabiri “hashingiwe ko ari inyungu rusange.”

Mu magambo ye yongeyeho ko Guverinoma ya Minisitiri w’intebe Scott Morrison “yiyemeje kurinda imipaka ya Australia uwo ari we wese udashaka kwikingiza COVID-19.”

Muri iki gihe Australia igaragaza ubwiyongere bukabije bwa virusi yihinduranije yahawe izina rya ‘Omicron’ ikomeje gukwirakwira cyane.

- Advertisement -

Leta ya Australia igaragaza ko nubwo abantu benshi banduye bataremba bikabije nk’uko byagenze mu bihe byashize ubwo Coronavirus yadukaga hakigaragara ubwiyongere bukabije  bw’abandura, ubu abantu barenga 4.400 bari mu bitaro kandi barwaye bikomeye.

Novak Djokovic yaje mu mikino ya Australian Open ya 2022 agambiriye guca agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere ku isi wari kuba yegukanye ‘Grand Slam’ ya 21 igihe yakwemererwa gukina akaritwara dore ko ari we unafite icyo gikombe,  ariko ku bwo kudakozwa ibyo gukingirwa COVID-19 ashobora kutazarikina.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NGABO Mihigo Frank / UMUSEKE.RW