Nyanza: Umwana w’imyaka 2 yaguye mu cyobo cy’amazi arapfa

*Ubuyobozi burakebura ababyeyi

Mu Mudugudu wa Kinyana, mu Kagari ka Migina, mu Murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza haravugwa impanuka  y’umwana w’imyaka ibiri wasanzwe yapfuye.

Kuri uyu wa 05 Mutarama, 2022 umwana witwa Rukundo Jacques w’imyaka ibiri y’amavuko yaguye mu cyobo ahita apfa.

Ubuyobozi bwageze aho byabereye busanga umurambo w’uriya mwana bawukuye muri icyo cyobo ari mu rugo  kwa Sekuru.

Gasengayire Irene ushinzwe Imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Muyira yabwiye UMUSEKE ko aya makuru bayamenye.

Ati “Inzego bireba (RIB) zatangiye gukora iperereza kuri iki kibazo.” 

Bivugwa ko ubuyobozi bwabajije Sekuru wa nyakwigendera akavuga ko Jacques (uwapfuye) yagiye mu kinogo ari kumwe n’undi mwana w’imyaka itandatu y’amavuko  naho uwatabaje amusanze mu kinogo witwa Irahari Pauline w’imyaka 19 y’amavuko na we avuga ko yasanze nyakwigendera yamaze gupfa.

Icyo cyobo yaguyemo gifite metero  imwe (1m) y’uburebure, abaturage bakaba ariho bavomaga amazi yo kubakisha, kikaba cyaracukuwe mu 1974 nk’uko byatangajwe n’abaturage.

Se wa nyakwigendera witwa Sibomana w’imyaka 23 y’amavuko, avuga ko yahageze umwana yamaze gupfa ko ntayandi makuru yabashije kumenya kuko na we yahageze bamubwira ko yishwe n’ayo mazi.

- Advertisement -

Umurambo w’uyu mwana wajyanwe ku Bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma, kugira ngo hagaragazwe icyamwishe.

Ubuyobozi burasaba abaturage kumenya neza aho umwana ari kugira ngo hirindwe impanuka za hato na hato.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA