Shampiyona izakinwa amakipe adasabwa kuba mu mwiherero

webmaster webmaster

Minisiteri ya Siporo yakomoreye imyitozo n’amarushanwa ategurwa n’ingaga za siporo, amakipe akina amarushanwa ategurwa n’ingaga harimo akina shampiyona y’umupira w’amagaru mu Rwanda basabwa gupimisha abakinnyi kuri buri mukino.

Ku cyicaro cya Ferwafa

Aya mabwiriza mashya agenga ibikorwa bya siporo mu Rwanda yasohowe mu itangazo ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 8 Mutarama 2022, ni itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju.

Iri tangazo risohowe nyuma y’uko kuri uyu wa 7 Mutarama, Guverinoma ishyizeho amabwiriza mashya yo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Nk’uko iri tangazo ribisobanura amakipe y’igihugu na clubs ziri mu mwiherero yitegura imikino mpuzamahanga zemerewe gukomeza imyitozo ariko ikabera mu muhezo, ni mu gihe kandi imyitozo n’imikino ikinwa mu matsinda ndetse n’amarushanwa byakomorewe.

Gusa ingaga za siporo zasabwe kuvugurura amabwiriza yazo agenga kwirinda icyorezo cya Covid-19, abafana bakaba batemerewe kugera ahabera imyitozo n’amarushanwa.

Minsiteri ya Siporo yibukije ingaga zose za siporo ko zigomba kwita cyane ku bijyanye no gupimisha abakinnyi b’amakipe ku munsi w’imikino, zasabwe kandi gutanga raporo y’ibipimo byafashwe ku munsi w’imikino bitarenze amasaha 24.

Amakipe yose yategetswe gupimisha abakinnyi bayo umunsi umwe w’imyitozo atari ku munsi bakiniraho, maze abagize ikipe bose harimo n’abayobozi b’imikino bakagomba kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye kanndi nabo bakipimisha.

Ingaga za sipiro zasabwe kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bibutswa ko abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.

Mu itangazo rya Minisiteri ya Siporo basobanuye ko imikino n’imyitozo y’amatsinda atarabigize umwuga atemewe kugeza igihe hazatangarizwa amabwiriza mashya. Gusa imikino mu mashuri byo byemerewe gukorwa hakurukizwa ingamba zo kwirinda.

- Advertisement -

Aya mabwiriza mashya avuguruye azongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 30 uherye umunsi yashyiriweho.

Minisiteri ya Siporo yibukije abakinnyi abatoza, abafite imirimo mu rwego rwa siporo bose ko bagomba kwikingiza byuzuye kandi abujuje urusabwa bagahabwa urukingo rushimangira, ibi bijyana no gukomeza ingamba zo kwirinda.

Aya mabwiriza avuguruye ya MINISPORTS asohowe nyuma y’iminsi mike ishyirihamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA risohoye amabwiriza yasabwaga kugirango shampiyona igarurwe, gusa aya mabwiriza yanenzwe na bamwe mu banyamuryango ndetse n’abakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda.

 Amakipe nka Rayon Sports, Kiyovu SC na Gasogi United ku ikubitiro zo zahise zitangaje ko zitazitabira shampiyona kubera ko aya mabwiriza yabananizaga.

Mu byo aya mabwiriza yasabaga harimo ko amakipe agomba kuba hamwe  kandi bakipimisha buri masaha 24, kandi bakagira u buryo bwo kubatwara bwiharize aho gukoresha uburyo bwa rusange (Public Transports). 

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste /UMUSEKE.RW