Sugira na Haruna Niyonzima bahagaritswe muri AS Kigali

webmaster webmaster
Sugira Erneste nyuma yo guhagarikwa n'ikipe ya As kigali yahise asaba imbabazi

AS Kigali yamaze gufata umwanzuro wo guhagarika, Haruna Niyonzima, na Sugira Erneste, uyu we yasabye imbabazi ndetse yemererwa gukora imyitozo uyu munsi gitondo ari nabwo amenyeshwa niba ababarirwa.

Sugira Erneste nyuma yo guhagarikwa n’ikipe ya As kigali yahise asaba imbabazi

Nyuma yo gutsindwa na Rutsiro FC ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2022 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona ibitego 2-1, AS Kigali yakoze imyitozo bukeye bwaho ku Cyumweru mu gitondo.

Iyi myitozo yabaye saa 8h, ntabwo yagaragayemo kapiteni w’iyi kipe, Haruna Niyonzima ndetse na Sugira Erneste.

Umutoza Jimmy Mulisa n’ubuyobozi bw’iyi kipe ntibwishimiye kubura kw’aba bakinnyi, amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe yahisemo kubahagarika ibyumweru 2.

Sugira Erneste yahise afata iya mbere asaba imbabazi avuga impamvu ze ndetse amakuru avuga ko asa n’uwamaze kubabarirwa cyane ko yabwiwe kuza gukora imyitozo.

Haruna we ntiyigeze asaba imbabazi.

Bivuze ko uwahagaritswe azagaruka mu kibuga nyuma y’imikino ibanza ya shampiyona kuko izarangira tariki ya 28 Mutarama 2022.

AS Kigali irimo kwitegura imikino ya shampiyona aho kuri uyu wa Gatatu izakina na Bugesera FC mu Bugesera, ikaba izakurikizaho APR FC tariki ya 22 Mutarama 2022.

Muri uyu mwaka w’imikino, AS Kigali yatunguye abafana ibura umusaruro ku buryo bukomeye kuko kuri ubu igaragaza intege nke mu isiganwa ryerekeza ku gikombe.

- Advertisement -

Iyi kipe iravugwamo ibibazo by’imishahara itabonekera igihe, bivugwa nk’imwe mu mpamvu zituma abakinnyi bayo batishimye muri iyi minsi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

UMUSEKE.RW