*Amazi y’ikiyaga cya Kivu afite ibipimo by’ubuziranenge
*Abatuye i Rubavu barakangurirwa kwambara udupfukamunwa
Kuri uyu wa gatatu ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) cyatangaje ko umwuka mu Karere ka Rubavu utujuje ibipimo by’ubuziranenge, bikagaragarira mu ngano y’uduce duto duto tutabonwa n’amaso twivanga n’umwuka (particulate matter) twagaragaye mu bipimo by’umwuka byafashwe kuva mu minsi itatu ishize.
Nyuma y’uko Ikigo gishinzwe kugenzura ibirunga (Volcanological Observatory of Goma) gitangaje amakuru y’uko ikirunga cya Nyiragongo gikomeje kugaragaza ibimenyetso by’uko gishobora kongera kuruka, Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyohereje abakozi bacyo mu Karere ka Rubavu kugenzura ubuziranenge bw’umwuka n’ubw’amazi y’Ikiyaga cya Kivu.
Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije kivuga ko Kugabanuka k’ubuziranenge bw’umwuka muri ako Karere bidafitanye isano n’ikirunga cya Nyiragongo, ahubwo bifitanye isano n’ibikorwa bya muntu birimo ibinyabiziga bisohora imyuka mibi, ndetse no gucana inkwi n’amakara, ibyo bikaba ari byo bitera ubwiyongere bwa gazi ya sulfur dioxide (SO2) mu mwuka.
Bitewe n’uko umwuka mu Karere ka Rubavu utujuje ibipimo by’ubuziranenge, abahatuye barashishikarizwa gukomeza kwambara udupfukamunwa no kugabanya ibikorwa bakorera hanze aho bishoboka.
Abaturarwanda kandi barashishikarizwa gushyira muri telefoni zabo porogaramu ibafasha kubona amakuru ya buri kanya ku bipimo by’ubuziranenge bw’umwuka (Rwanda Air Quality Index) iboneka mu bubiko bya Google Play Store, cyangwa bagasura urubuga rwa internet aq.rema.gov.rw rubafasha kubona amakuru ya buri kanya y’ibipimo by’ubuziranenge bw’umwuka mu gihugu hose.
Ikigo REMA n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz (RMB) bizakomeza gusuzuma ingaruka zose zishobora guterwa n’ikirunga cya Nyiragongo, hagenzurwa ibihumanya umwuka birimo nitrogen dioxide (NO2), ozone (O3), sulfur dioxide (SO2), particulate matter (PM), carbon monoxide (CO), na carbon dioxide (CO2).
Ikigo REMA kandi kivuga ko kizakomeza gufata ibipimo ku mazi y’ikiyaga cya Kivu muri ibi bihe ikirunga cya Nyiragongo kivugwaho kugaragaza ibimenyetso byo kongera kuruka, ibyavuye muri iryo sesengura bikazajya bitangarizwa Abaturarwanda.
Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW