Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet bongereye amasezerano muri APR FC

Abakinnyi babiri b’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet bongerewe amasezerano yo gukomeza gukinira iyi kipe mu gihe kiri imbere aho buri wese yahawe amasezerano mashya y’imyaka ine.

Byiringiro Lague ashyira umukono ku masezerano mashya

Amakuru yatangajwe n’ubuyobozi bwa APR FC, nuko aba bakinnyi bombi bagomba kuguma muri iyi kipe bakayikinira mu gihe cy’imyaka ine iri imbere nyuma yo kongererwa amasezerano bafitanye.

Amasezerano yo kuguma muri APR FC kuri Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet yashyizweho umukono ku wa Gatandatu, tariki 5 Gashyantare 2022.

Igikorwa cyo kongera amasezerano cyari cyiyobowe n’Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru Michel Masabo ndetse hitabiriye n’abandi bakozi b’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Nubwo aba bakinnyi bahawe amasezerano mashya yo kuguma ari abakinnyi b’iyi kipe, ntabwo higeze hatangazwa amafaranga bahawe kugirango bongere amasezerano.

Gusa APR FC ni imwe mu makipe ya hano mu Rwanda afite agatubutse bigaragarira no mu mafaranga itanga mu kugura abakinnyi bashya harimo nka Jacques Tuyisenge waguze arenga miliyoni 50 Frw.

Byiringiro Lague w’imyaka 22 akaba aherutse kurushinga n’umukunzi we Uwase Kelia mu Ukuboza 2021, ni nyuma y’imyaka ine bakundana.

Lague akaba yarabaye umwe mu bakinnyi b’inyenyeri bigaragaje cyane mu mikino y’igikombe cy’Afurika gihuza abakina imbere mu bihugu CHAN yaberaga muri Cameroun umwaka ushize, nyuma yo kuva muri aya marushanwa muri Gicurasi 2021, Byiringiro Lague yahise yerekeza ku mugabane w’u Burayi mu Busuwisi gukora igeragezwa mu ikipe ya FC Zurich,  gusa yaje kugaruka nyuma yo gutsindwa igeragezwa.

Ku rundi ruhande, Ishimwe Anicet nawe wahawe amasezerano mashya y’imyaka ine ni umwe mu bakinnyi batangiye gukinira APR FC akiri muto ndetse aba n’umwe mu bakinnyi bato batangiye gukina shampiyona y’umupira w’amaguru icyiciro cya mbere mu Rwanda ari muto.

- Advertisement -

Ishimwe Anicet yatangiye akinira umupira mu muhanda gusa uwitwa Kidega ari mu bamukuye mu muhanda ajya kumutoza mu isantere y’umupira mu mwaka wa 2013 ubwo yari afite imyaka 10 y’amavuko.

Nyuma yaje gukomereza mu ikipe y’abato ya APR FC, Intare aho yahamaze umwaka umwe akazamurwa mu ikipe nkuru. Ni umukinnyi uvuka mu muryango w’abakiristu usengera mu idini ya ADEPR.

Ishimwe Anicet yongereye amasezerano mashya y’imyaka ine muri APR FC
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW