Cyusa yafashije umukunzi we kwizihiza isabukuru mu birori byabereye i Dubai

Mu Mujyi wa Dubai muri UAE, umuhanzi nyarwanda uzwi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim yahakoreye ibirori by’agatangaza byo kwizihiza isabukuru y’umukunzi we Jeanine Noach.

Cyusa Ibrahim n’umukunzi we Jeanine Noach bagiriye ibihe byiza i Dubai ubwo hizihizwaga isabukuru ya Jeanine

Ni ibirori byabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Gashyantare 2022, Cyusa amaze iminsi agaragaza ibyishimo aterwa no kuba ari mu munyenga w’urukundo na Noach.

Uyu Jeanine Noach asanzwe ari Nyirasenge wa Nyampinga w’u Rwanda wa 2022 Nishimwe Naomie.

Jeanine Noach wari uvuye mu Bubiligi yahuriye na Cyusa i Dubai maze bifatanya n’inshuti zabo za hafi kwizihiza iyi sabukuru.

Cyusa Ibrahim yatangaje ko yakoreye umukunzi we indirimbo nk’impano itangaje yamugeneye ku munsi we w’amavuko.

Yagize ati “Duhura yakunze indirimbo ‘Uwari uwanjye’, ubu ndamufite ubu namuhimbiye iyitwa Uwanjye.”

Iyi ndirimbo ‘Uwanjye’ yahimbiye umukunzi we, Cyusa avuga ko izasohokana n’amashusho azaba arimo Jeanine yayihimbiye.

Aba bombi urukundo rwabo babanjje kurugira ibanga, ubu baruye ko bari mu munyenga w’urukundo
Jeanine Noach azagaragara mu mashusho y’indirimbo yahimbiwe n’umukunzi we
Inshuti za hafi zaba bombi zari zitabiriye ibirori by’isabukuru ya Jeanine Noach
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -