Umuyobozi mushya w’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC uherutswe gushyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri Prof Claude Mambo Muvunyi yakoze ihererekanyabubasha na Dr Sabin Nsanzimana yasimbuye kuri uyu mwanya, ndetse n’abandi bayobozi bashya bahawe inshingano muri RBC nabo bakoze ihererekanyabubasha nabo basimbuye barimo abacyuye igihe.
Kuri uyu wa Kane, tariki 3 Gashyantare 2022, nibwo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yayoboye umuhango w’ihererekanya hagati y’abayobozi bashya b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC bahawe inshingano ndetse n’abacyuye igihe.
Abakoei ihererekanya bubasha ni Dr Sabin Nsanzimana wahererekanyije ububasha na Prof Claude Mambo Muvunyi wagizwe umuyobozi mukuru mushya wa RBC.
Abandi bahererekanyije ububasha ni Noella Bigirimana , Umuyobozi Mukuru wungirije wasimbuye Theo Principe Uwayo.
Ni mu gihe kandi Dr Isabelle Mukagatare wahawe kuyobora Ishami rya Serivise z’Ubuzima (Biomedical Service Department) asimbuye Dr Gatare Swaibu.
Abayobozi bashya bahawe inshingano muri RBC, bazihawe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 27 Mutarama 2022, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Dr Sabin Nsanzimana wari umaze minsi ahagaritswe kubera ibyo akurikiranyweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) asimbuzwa ku mwanya yari yarahawe mu mwaka wa 2019.
Mu bitegereje aba bayobozi bashya bahawe inshingano harimo gukomeza guhangana n’icyorezo cya Covid-19 cyugarije u Rwanda n’Isi muri rusange, aho bagomba kwibanda cyane ku bikorwa birimo gukingira abanyarwanda benshi Covid-19.
- Advertisement -
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW