Kuri uyu wa Kabiri ku isoko ryitwa Matadi Kibala impanuka yatewe n’amashanyarazi yahitanye ubuzima bw’abagera kuri 25, Perezida Felix Tshisekedi yasuye aho byabereye asaba ko abayobozi bashinzwe ingufu muri icyo gihugu bazisobanura ku byabaye.
Ni undi munsi w’akababaro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma y’aho mu ijoro ryo ku wa Mbere (21h00) abantu bikekwa ko ari inyeshyamba za CODECO biraye mu baturage b’abasivile bahunze amakimbirane ashingiye ku bwoko bari mu nkambi iri ahitwa Bule, icumbikiye abo mu bwoko bwa Hema muri Territwari ya Djugu, bikicamo 54 babatemye.
Kuri Twitter ya Perezidansi ya Congo, yavuze ko Perezida Felix Tshisekedi yababajwe n’ibyabaye ku isoko rya Matadi KIBALA mu Burengerazuba bwa Kinshasa, bikagwamo abagera kuri 25 biganjemo abagore b’abacuruzi n’abandi benshi bakomeretse.
Ubutumwa buvuga ko hashyizweho itsinda rigamije kwiga neza ahazubakwa ububiko bugezweho bw’ibicuruzwa bijyanye n’ibikomoka ku buhinzi mu Ntara za Kinshasa no muri Kongo Central.
Perezida Felix Tshisekedi yihanganishije ababuze ababo muri iyo mpanuka y’urutsinga runini rw’amashanyarazi afite ingufu nyinshi rwacitse bigateza impanuka ikomeye yo gufatisha abantu abashanyarazi mu gihe hagwaga imvura nyinshi.
Twitter ya Perezidansi ivuga ko mu Nama y’Abaminisitri yabaye tariki 7 Mutarama, 2022, Perezida Tshisekedi yasabye ko bidatinze ririya soko ryimurwa aho riri bitewe n’uburyo rishobora guteza akaga abaturage.
Perezida Tshisekedi wigiriye hariya byabaye, yasabye abayobozi gufasha abagizweho ingaruka n’ibyabaye, ndetse anasaba ko ababishinzwe bazasobanura impamvu nyayo yateje impanuka.
Imibare y’abaguye muri iriya mpanuka yatangajwe na Polisi mu buryo bw’agateganyo.
UMUSEKE.RW