Isoko nyambukiranya mipaka rya Bugarama rimaze amezi atatu ridakora

RUSIZI: Isoko nyambukiranya mipaka rya Bugarama ryatwaye asaga Miliyali y’uRwanda rimaze amezi atatu ritashywe ariko nta mucuruzi wemerewe kurikoreramo.

Isoko nyambukiranya mipaka rya Bugarama rimaze amezi atatu ridakora, abacuruzi bavuga ko bibatera ibihombo

Abaturage bo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi babwiye UMUSEKE ko kuva iri soko ryatahwa ku mugaragaro nta gicuruzwa na kimwe cyemerewe kwinjiramo, abacuruzi banyagirirwa hanze yaryo aho bacururiza.

Bavuga ko bubakiwe isoko ryiza rya kijyambere ariko bababajwe n’uko amezi yihiritse batariha abaturage ngo baricururizemo.

Nsengiyumva Emmanuel umucuruzi wo mu Murenge wa Bugarama yagize ati “Biri gutera igihombo abaturage bacururiza ku muzenguruko w’iryo soko, ku maduka arizengurutse, mbere iryari rihari hazaga abo muri RD Congo, Burundi n’ab’i Kamembe.”

Undi muturage ati “Iri soko rimaze amezi atatu ryaruzuye dutegereje ko ryazakorerwamo, akazi karahagaze mbere twarakoraga twirirwa duhagaze kandi imisoro tuyitanga nta kintu kiri kwinjira.”

Murerehe Vestine asanzwe acururiza mu isoko rya Bugarama ati” ryaruzuye ,ryaratashywe kumugaragaro
twumvako abacuruzi bagiye kwinjiramo, kugeza ubu ntabwo tuzi impamvu abacuruzi badashobora
kwinjiramo”.

Aba bacuruzi bakomeza bavuga ko biri kubagiraho ingaruka zirimo kunyagirirwa hanze y’isoko, kubura abakiriya n’iyangirika ry’ibicuruzwa byabo bibaviramo igihombo kandi batanga umusoro.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko hari ibyari bitaruzura birimo ubwishingizi ko mu byumweru bitatu batangira kurikoreramo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Anicet Kibiriga avuga ko abacuruzi batari kurijyamo ridafite ubwishingizi ko batanze isoko hakaba hari uwaritsindiye.

- Advertisement -

Yagize ati “Ntabwo isoko bari kurijyamo ridafite ubwishingizi, twatanze isoko hari uwaritsindiye nk’uko amategeko y’imitangire y’amasoko abiteganya, turategereza iminsi irindwi, iri soko mu by’umweru bitarenze bitatu isoko rizaba ryatangiye gukora.”

Akomeza avuga ko mu minsi mike ibyaburaga bigiye kuboneka maze ritangire rikore.

Iri soko nyambukiranya mipaka rya Bugarama rizongera ubuhahirane bw’abaturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse n’abo mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda nk’Uburundi na RD Congo.

Iri soko ryuzuye ritwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda, abaturage barasaba ko bemererwa kurikoreramo
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW/Rusizi