Umunyemari Félicien Kabuga ufatwa nka nomero ya mbere mu bateye inkunga ikorwa rya Jenoside yakorewe AbatutsiA mu 1994 yongeye kugaragara imbere y’Urukiko i La Haye mu Buholande, yasabye guhindurirwa ba Avoka be.
Félicien Kabuga ashinjwa ibyaha bya Jenoside, ndetse n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, gusa mbere ubwo yitabaga urukiko yarabihakanye.
Ubwo kuri uyu wa Kane mu masaha y’ikigoroba yitabaga Urukiko yasabye guhindurirwa Umwunganizi we mu mategeko, akaba yamaze umwanya anenga abamwunganira.
Indi nkuru wasoma bijyanye
https://p3g.7a0.myftpupload.com/abunganira-kabuga-ngo-agomba-kwitwa-umwere-mu-gihe-atarahamwa-nibyaha.html
Kabuga, ubu ni Muzehe w’imyaka 88, yamaze igihe kirekire yihishahisha kugeza ubwo yafatirwaga mu nkengero z’Umujyi wa Paris.
Ashinjwa kuba ari we watumije imipanga yahabwaga urubyiruko rw’Interahamwe igakoreshwa mu kwica Abatutsi.
Ni n’umwe mu bashoramari bashyizeho Radio Milles Collines – RTLM yabaye igikoresho cyo gucengeza amatwara no gukwirakwiza urwango ku Batutsi.
https://p3g.7a0.myftpupload.com/umunyemari-kabuga-felisiyani-yatawe-muri-yombi-akekwaho-uruhare-muri-jenoside.html
- Advertisement -
UMUSEKE.RW