Mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi habarwa ingo 57 zitabanye neza zihora mu makimbirane, bavuga ko aya makimbirane akururwa n’uburaya n’ubusinzi bituma ingo zisenyuka ndetse bigateza n’impfu za hato na hato.
Ubuyobozi n’abaturage bavuga ko ubusinzi n’uburaya biri mubyahagurukiwe kugirango byibura bagire Umudugudu utarangwamo amakimbirane.
Usibye Ubuyobozi n’abaturage, Amadini n’Amatorero begeranyije iyi miryango ibanye nabi igirwa inama ndetse bahava banasengewe bemera kwikosora.
Usibye gusengerwa bigishijwe no gukora isabuni y’amazi yifashishwa mu kurwanya umwanda no kwirinda Covid-19.
Umuryango w’uwitwa Mugiraneza Vincent na Mukashyaka Vestine bavuga ko bari babanye nabi kubera ubusinzi ariko nyuma yo kwigishwa no gusengerwa bafashe icyemezo cyo kwisubiraho.
Mugiraneza ati “Akenshi natahaga nasinze ibyo nakoraga mu rugo nabyibukaga mu gitondo none ubu nisubiyeho, Madamu sinzongera ku mutesha umutwe ndetse niyemeje ko tuzajya tujyana gusenga buri cyumweru.”
Umuryango w’uwitwa Sibomana Xavier na Uwimana Rose nabo bahisemo kugendera kure amakimbirane kuko atuma badindira mu iterambere.
Bose bahuriza ku businzi n’uburaya….
Mukeshimana Jean Marie ni umuyobozi w’Itorero ryaba Presbytérienne mu Rwanda i Kirinda, yabwiye UMUSEKE ko mu buhamya bwatanzwe abenshi bemera ko uburaya n’ubusinzi aribyo bikurura amakimbirane mu ngo zabo.
Avuga ko mu gihe bamaranye bose babohotse maze berekwa inzira nziza bakwiriye kunyura kugira ngo babe mu mahoro.
- Advertisement -
Ati “Twizeye ko ubutumwa bakuye aha bizatuma bikura mu mibanire mibi ndetse twabakanguriye no gusenga.”
Kankundiye Claudette uhagarariye urugaga rw’abagore mu Murenge wa Murambi avuga ko hari abagore baca inyuma abagabo babo bigakurura imibanire mibi.
Uyu muyobozi yacyebuye impande zombi azisaba gudacana inyuma no kwishora mu businzi.
Ati “Ntacyo byabagezaho ahubwo byabakururira ubuzima bubi harimo no gukurura icyorezo cya Sida mu muryango.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Uwimana Phanuel avuga ko imiryango ibanye nabi yiyemeje kubireka by’umwihariko ubuyobozi bukaba bugiye kuyikurikirana guhera ku Isibo.
Ati “Urugo rubanye neza rugomba kubera urugero urubanye nabi bityo bagafatana urunana.”
Gitifu Uwimana avuga ko umurongo bihaye wo gufatanya n’amadini n’amatorero uzabafasha kuko inyigisho zitangwa n’amadini n’amatorero zigera ku bantu benshi bityo bizabafasha mu kubanisha neza imiryango binyuze mu butumwa batanga.
Umurenge wa Murambi habarurwa ingo 57 zibanye nabi mu gihe mu Karere ka Karongi habarurwa ingo zisaga 1012, icyo abenshi bahurizaho ni ubusinzi n’uburaya mu ngo zimwe na zimwe.
SYLVAIN NGOBOKA
UMUSEKE.RW/Karongi