Hashize umwaka ikiraro cya Takwe mu Murenge wa Cyeza gisenywe n’ibiza byatewe n’imvura yaguye taliki ya 22 Gashyantare 2021.
Iki kiraro kimaze umwaka kidakoreshwa n’abatwaye ibinyabiziga, gifitiye akamaro kanini abatuye Akarere ka Muhanga, kuko gihuza Umurenge wa Cyeza, Kabacuzi, Kiyumba, Rongi, Kayumbu yo mu Karere ka Kamonyi na Ndusu mu Ntara y’Amajyaruguru.
Abatuye mu Murenge wa Cyeza bavuga ko byabasabaga kuzenguruka bashaka kujya mu Mujyi wa Muhanga, kurangura cyangwa baherekeje abarwayi n’abatwite kwa Muganga iKabgayi.
Rudasingwa Janvier ati ”Umuntu utuye mu rugabano rwa Kiyumba na Kabacuzi, yazengurukaga agakoresha igihe kinini n’amafaranga menshi.”
Uyu muturage yavuze ko kuba imirimo igiye gutangira bizorohera abatwara ibinyabiziga kugera mu Mujyi wa Muhanga vuba, bikanafasha abashaka gusubirayo.
Umuyobozi w’Ishami ry’ubutaka imiturire n’ibikorwaremezo mu Karere ka Muhanga Nzabonimpa Onesphore yabwiye UMUSEKE ko imirimo y’ibanze yo gusana ikiraro itangiye, kuko isoko ryamaze gutangwa.
Yagize ati ”Nibarangiza gusana ikiraro, imodoka Nini(Bus) irahita itangira gutwara abagenzi.”
Nzabonimpa yavuze ko amateme 9 yo muri uyu muhanda agera ku 8 muriyo yarangije gusanwa, akavuga ko iki kiraro aricyo cyari gisigaye gukorwa.
Mu Kiganiro UMUSEKE uherutse kugirana n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline mu cyumweru gishize, yavuze ko mu mishinga minini berekejeho umutima harimo no gushyira kaburimbo muri uyu muhanda ubahuza n’Intara y’Amajyaruguru, Hakiyongeraho gusana ikiraro cya Takwe.
- Advertisement -
Ubwo twateguraga iyi Nkuru, twifuje kumenya ingano y’amafaranga iki kiraro kizuzura gitwaye, Ubuyobozi bwa RTDA n’igihe imirimo yo gushyira kaburimbo muri uyu muhanda izatangira, butubwira ko nta makuru bushobora gutangaza, keretse Umunyamakuru abanje kwandika abisaba bikanyuzwa kuri E-mail y’ikigo.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga