Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za America, agiye gushyiraho Ketanji Brown Jackson nk’Umucamanza w’Urukiko rw’Ikirenga, akazaba abaye umugore wa mbere w’umwirabura uhawe uyu mwanya muri iki Gihugu.
Byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za America, byatangaje aya makuru yizewe ko Perezida Joe Biden agiye gushyiraho uyu mugore w’umwirabura.
Ketanji Brown Jackson naramuka ahawe uyu mwanya, azaba abaye umugore wa mbere w’umwirabura uwuhawe mu mateka kuva mu myaka 233..
Azaba asimbuye Stephen Breyer uzajya mu kiruhuko cy’izabukuru ubwo azaba arangije manda ye muri Kamena 2022.
Madamu Ketanji Brown Jackson asanzwe ari Umunyamategeko w’Umucamanza ukomeye mu rukiko rw’ubujurire.
Mu gihe Perezida yaba ashyizeho Ketanji Brown Jackson, inteko ishinga Amategeko yamwemeza kuko yaba yizeye amajwi y’Aba-Democrats ndetse na Visi Perezida Kamala Harris akaba yamwemeza.
Urukiko rw’Ikirenga, ni rwo rukomeye kurusha izindi zose muri America, rukaba ari na rwo rufata ibyemezo bya nyuma birimo nko kweguza Perezida ndetse no kwemeza amategeko yo ku rwego rwo hejuru.
Kamala Harris w’imyaka 51 y’amavuko, asanzwe ari Umunyamategeko ufite ijambo rikomeye mu rukiko rw’Ubujurire.
Asanzwe afite impamyabumenyi ebyiri yakuye muri Harvard University zirimo iy’icyiciro cya kaminuza n’iy’ikirenga akaba yaranabaye umwanditsi w’ishami ry’iri shuri rishinzwe gukosora amategeko.
- Advertisement -
Mu myaka ibiri ishize ubwo Perezida Biden yiyamamarizaga kuyobora USA, yasezeranyije ko azashyiraho umucamanza w’umugore w’umwirabura mu rukiko rw’Ikirenga.
UMUSEKE.RW