Rusizi: Imiryango 24 yatujwe mu Mudugudu wa Murangi irasaba amashanyarazi

Imiryango 24 muri 32 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Murangi irasaba gucanirwa n’amashanyarazi kimwe n’abandi bagakurwa mu kizumu kuko imirasire y’izuba bahawe itakibasha kubacanira.

Abarokotse Jenoside batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Muranie barasaba gucanirwa n’amashanyarazi kimwe na bagenzi babo

Ni imiryango yatujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Murangi, Akagari ka Kamurera mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, itaka kuba iba mu kizima ari abatujwe mu nzu zituzwamo imiryango ibiri 2in1, gusa bagenzi babo batujwe mu nzu ituzwamo imiryango ine 4in1 yo yafashijwe gucanirwa hifashishijwe amashanyarazi.

Aba baturage bavuga ko umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba bahawe utagifite imbaraga kuko mu gihe nk’iki cy’imvura gucana ari umugani, gusa ngo na bateri zibika umuriro ntikizibasha kuwubika uko bisanzwe kuko batakibasha no gucomekaho na telefoni.

Kuba aba batujwe muri uyu mudugudu w’icyitegererezo bafite ikibazo cyo gucana nk’abandi, babiganirije umunyamakuru w’ihuriro ry’amaradiyo y’abaturage mu Rwanda(RCRN).

Uyu muturage aragaruka ku kibazo bafite, agira ati “Umuriro twahawe w’imirasire y’izuba tugera ni mugoroba aho twakawukeneye bikazima  kuko bikora buke, bihuhuka cyane imvura iyo yaguye. Dukeneye guhabwa umuriro natwe tugakurwa mu kizima kuko usanga igihe cyo kurya akenshi kigera byamaze kuzima.”

Undi ati “Bateri zabyo hari igihe kigera zikanuka, ntiwabasha kuba wacagingaho telefoni. Tugenda mu baturanyi tubunzayo amatelefoni ngo baduhe ku muriro. Turifuza ko badukuriraho iyi mirasire noneho bakaducanira kimwe n’aba baturanyi bacu.”

Si aba gusa kuko n’abandi babigarutseho, ati “Ingaruka zihari nuko saa kumi n’ebyiri iyo bizima utarateka bigorana kubona uko utekera abana harimo no kubireka. Mudukorere ubuvugizi baduhe umuriro w’amashanyarazi natwe, twarabivuze baraza bafotora mu nzu barigendera none umwaka urashize baje kutureba.”

Aba baturage bavuga ko iyi mirasire y’izuba aho igikanyakanya amabateri yayo atakibasha kubika umuriro uhagije kuko bakeka ko zamaze gusaza, ibi babishingira ku kuba ntawukibasha gucomekaho telefoni ngo ijyemo umuriro.

Aha niho bahera basaba guhabwa umuriro ukooka ku muyoboro mu gari nk’uko abaturanyi babo batujwe mu nzu za 4 In 1 bacaniwe.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirijwe ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndagijimana Lousi Munyemanzi, avuga ko bagiye gukorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu REB bakareba uburyo aba baturage nabo bacanirwa nk’abandi.

Ati “Ubundi imidugudu yose y’icyitegererezo yakagombye kuba ifite umuriro, turakorana n’urwego rushinzwe ingufu mu Karere bajye kubasura mu gihe cya vuba.”

Umudugudu w’icyitegererezo wa Murangi watujwemo imiryango 32 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, inzu 12 zubatswe mu buryo zituzwamo imiryango ibiri buzwi nka 2In1 niyo isaba gucanirwa, gusa indi miryango yatujwe mu nzu za 4In1 yo yahawe umuriro w’amashyanyarazi.

Gahunda ya Leta y’imyaka irindwi ifite intego ko mu mwaka wa 2024 abanyarwanda bose bazaba bacaniwe ndetse banatuye heza kandi banagerwaho n’amazi meza ijana ku ijana.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu REG giherutse gusohora itangazo ku wa 30 Mutarama 2022, kivuga ko kiri gukora ibishoboka byose ngo abanyarwanda bacanirwe ijana ku ijana, cyasabye abanyarwanda bafite inyota y’amashanyarazi  ko bashonje bahishiwe kuko hari gukorwa  ibishoboka ngo bayahabwe kuko umwaka wa 2024 uzagera barayahawe.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW