Abantu batatu bo mu Karere ka Rutsiro bakubiswe n’inkuba ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ubwo imvura yagwaga uwitwa Iradukunda Penelope ahita apfa abandi bihutanwa kwa muganga nubwo bahise basezererwa.
Ibi byabaye mu masaha y’umugoroba ku wa 17 Gashyantare 2022, mu Mudugudu wa Rugari, Akagari ka Mwendo mu Murenge wa Mukura, bibera mu rugo rwa Nkurunziza Anastasie, ubwo abakubiswe n’inkuba bari bagiye kugama imvura.
Nkurunziza Anastasie umukecuru wibana ndetse na Nzabahimana Fidel na Iradukunda Penelope bari bagiye kugama imvura nibo bakubiswe n’inkuba, gusa Penelope we yahise ashiramo umwuka abandi bihutanwa kwa muganga.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose, yahamirije UMUSEKE iby’iyi nkuba avuga ko uretse nyakwigendera wahishe ushiramo umwuka abandi bajyanwe kwa muganga kandi ubuzima bwabo bumeze neza.
Ati “Yego nibyo abantu batatu bari bagiye kugama imvura yaraye iguye ku mugoroba bakubiswe n’inkuba ahagana saa kumi n’imwe ubwo bari bagiye kugama, umwe niwe wahise upfa abandi babiri bajyanywe kwa muganga. Kugeza ubu abajyanwe kwa muganga baracyari bazima kandi bameze neza.”
Murekatete Triphose akomeza saba abaturage kwibuka gushyira imirindankuba ahahurira abantu benshi ndetse bakanirinda gucurana ibikoresho by’ikoranabuhanga byakurura inkuba.
Yagize ati “Ubutumwa duha abaturage ni ugushyira imirindankuba ahahurira abantu benshi nko ku bigo bihuza abantu benshi, ikindi mu gihe imvura igwa birinde kujya munsi y’ibiti, gucuranga ibikoresho nka radiyo n’ibindi byakurura umuriro. Badufashe turebe ko twabasha kugabanya ingaruka z’izi nkuba zikubita abantu.”
Iyi nkuba ikaba yakubise nyiri urugo Nkurunziza Anastasie akaba umukecuru wabaga wenyine, naho abandi bo barimo na Iradukunda witabye Imana bakaba bari bagiye kugama imvura yarimo igwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Bisangabagabo Sylvestre yabwiye UMUSEKE ko uretse uwitabye Imana, abandi aho bari bajyanwe kuri poste de santé batatinzeyo kuko bahise bataha.
- Advertisement -
Gusa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rukaba rwahageze ngo rukore iperereza ku ntandaro y’iyi nkuba.
Akarere ka Rutsiro ikabazo cy’Abaturage bakubitwa n’Inkuba si icya none kuko no mu kwezi kwa Gashyantare 2021 mu murenge wa Musasa nabwo inkuba yakubise abaturage batatu umwe ahita apfa. No muri Kanama 2021 mu murenge wa Mushonyi inkuba yakubise Umugore n’Umugabo baryamye bahita bapfa.
Uretse kuba iyi mvura yatumye umuturage ahatakariza ubuzima, Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko burimo gukora ibarura ku bindi birimo ibiraro, amazu y’abaturage yasenyutse n’imyaka byangijwe n’iyi mvura yaraye iguye ari nyinshi.
NKURUNZIZA Jean Baptitse / UMUSEKE.RW