Abana bane bo mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana bagiye gutashya inkwi ku mugoroba wo ku wa Gatatu bica ibiyege (bisa nk’ibyobo cyangwa ibyoba), biri mu bwoko bw’ibihumyo bigira ubumara, nyuma baje kubyotsa barabirya maze bamererwa nabi ndetse umwe nyuma arapfa.
Ibi byabaye ku wa Gatatu, tariki ya 9 Gashyantare 2022 bibera mu Kagari ka Rweru, Umudugudu Birayi.
Abana bariye ibyo biyege ni Uwiragiye Elie w’imyaka 4, ari na we witabye Imana, Ndayishimiye Jean d’Amour w’imyaka 9 umuvandimwe wa nyakwigendera, Ineza Bertin w’imyaka 5 ndetse na Mujawamahoro Charlene w’imyaka 4.
Amakuru avuga ko abana bagiye gushaka inkwi mu ishyamba, ariko baza kubona ibiyege barabyica, babijyna mu rugo ku mugoroba batuye inkwi barabyotsa.
Ngo byageze mu masaha ya saa yine z’ijoro (22h00) nibwo umwe mu bana yatangiye gufatwa n’uburwayi bwo gucibwamo, anaruka, ari nako n’undi na we bavukana agaragaza ibimenyetso by’ubwo burwayi.
Nyuma nibwo ababyeyi b’abo bana babwiwe ko bigeze kotsa ibiyege, bikekwa ko ari na byo byabamereye nabi.
Abo bana uko ari babiri bahawe amata kugira ngo harebwe ko yakoroshya ubwo burwayi ariko biba iby’ubusa.
Mu masaha ya saa mbili z’igitondo cyo ku wa kane 10 Gashyantare, 2022 umwana umwe muri bo wari urembye yihutanywe kwa muganga ariko ataragerayo ahita apfa.
Ubwo niko n’abandi bana bo mu yindi miryango bari bariye ibiyege bari bameze nabi.
- Advertisement -
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rweru, Giramahoro Janviere, yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru bayamenye ndetse ko yanagezeyo ngo arebe ubuzima bw’uko abo bana bumeze.
Yavuze ko kuri ubu abana bari kwitabwaho ku Bitaro Bikuru bya Rwamagana kandi ko ubuzima bwabo buri kumera neza.
Uyu muyobozi yagiriye inama ababyeyi gukurikiranira hafi ubuzima bw’abana babo kandi bakabajyana kwa muganga mu gihe bagaragaweho uburwayi.
Ati “Ni ugukurikirana abana umunsi ku wundi, tubereka ibizira n’ibitazira. Mu by’ukuri iyo abo bana baza kumenya ko ibiyege bitaribwa, ntabwo baba barabiriye. Kandi umubyeyi iyo abona umwana atangiye gucibwamo agahita amujyana kwa muganga ntabwo ubuzima bwe buba bwarageze aho burangira.”
Kugeza ubu Umurambo w’uyu mwana wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kanombe kugira ngo ukorerwe isuzuma.