Rwamagana: Abaturage batunguwe no kubona umubyeyi abyarira ku nzira

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, batunguwe no kubona umubyeyi abyarira ku nzira ashagawe n’abarimo abana biga mu mashuri abanza.

Uyu mubyeyi yafatiwe n’ibise mu nzira abyarira mu muhanda

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuwa 3 Gashyantare 2022, bibera mu Kagari ka Sibagire, Umudugudu wa Bacyoro mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, mu muhanda werekeza iZaza mu Karere ka Ngoma , uturutse mu Mujyi wa Rwamagana.

Amakuru avuga ko uyu mubyeyi yari avuye mu Murenge wa Rubona aje kubyarira ku Bitaro by’Intara biherereye mu Murenge wa Kigabiro.

Ni umubyeyi bivugwa ko atabuze ubushobozi bwo kugera ku Bitaro gusa ko yatunguwe no kubona ibise, maze mu gihe yari yicaye kuri moto ngo agane iBitaro, abyarira mu nzira.

Bamwe mu babyeyi bagira inama bagenzi babo ko ugeze igihe cyo kubyara yagakwiye kwitwararika, akagenzura ibise maze yabona bimugoye akerekeza ku Bitaro bimwegereye hakiri kare.

Umwe ati “Biteje ingaruka nyinshi cyane, igisebo kuba wabyara umuntu wese akureba , nk’abana si ngombwa ko bakubona.”

Undi nawe ati “Ubundi hari amakuru abana bagomba kumenya no kutamenya,ariko izi ni serivisi zikorerwa kwa Muganga kandi zigakorerwa n’ahantu hiherereye, ntabwo abana bari bakwiye kubibona.Inama naha ababyeyi ni ukwihutira kwa Muganga, bakaza kugufasha bitari byagera mu rwego rwo kubyarira mu muhanda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubona,Sichoke Adeotatus, yabwiye UMUSEKE ko aya makuru batayazi gusa ko ayo ko agiye gukurikirana.

Ati “ Hari abantu biterwa n’ikibazo aba afite, urugero nk’umaze kubyara inshuro 2, 3, aba ateganya ko nabona ibise byegereje, ahita ajya ku Bitaro by’Intara kugira ngo abyarireyo.Ashobora kuba yarateganya ko ibise byamufatirayo ariko bikamufatira mu nzira, habaho gukurikirana tukamenya uwabyariye mu nziraa.Ubusanzwe ababyeyi turabakurikirana,iyo ageze igihe cyo kubyara, akagera ku Kigo Nderabuzima, yagira ikibazo agahita ajya ku Bitaro by’Intara.”

- Advertisement -

Nyuma yaho ibise bifatiye uyu mubyeyi mu nzira akibaruka, Abajyanama b’Ubuzima bo mu Murenge wa Kigabiro, bahise bahamagara Imbangukiragutabara y’IBitaro bya Rwamagana bimujyana ku Bitaro ngo we n’umwana ngo bitabweho.

Abajyanama b’Ubuzima bahise bamukurikirana bahamagara imbangukiragutabara
Uyu mubyeyi n’umwana bahise bajyanwa ku bitaro Bikuru bya Rwamagana
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO : Flash Tv/Radio

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW