Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Munyinginya ,Akagari ka Cyimbazi mu Karere ka Rwamagana barasaba guhabwa ingurane nyuma yaho aho batuye igishushanyo mbonera kihagize agace kahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Aba baturage bavuze y’uko ko kugeza ubu nta kintu na kimwe bemerewe kugira icyo bakora mu butaka bwabo, ibintu babona nk’akarengane kuko batahawe ingurane.
Umwe ati “Ubu ngubu ntabwo nshobora kubaka bitwaje ngo ni amabuye y’agaciro.Niba ari amabuye y’agaciro se tuzahera mu nzu , ubu inzu yacu nisaza,nta kuvugurura, urumva atari ikibazo gikomeye cyane.Uwo mwana najya gushaka se, azahera iwanjye , azasaza se ari iwanjye yarabuze aho yubaka.”
Undi nawe ati “Uko turi aha ntabwo namenya uruhande badushyizemo ,hano ntabwo wavuga ngo mu kibanza cyanjye ugize ubukene ngo urakigurisha ushaka kubaka, ibyo ntibyemewe , no gucukura ubwiherero , basanze urengeje metero ebyiri, ni uguhita baguha inyemezabwishyu ngo wageze mu mabuye y’agaciro.”
Aba baturage bavuga ko usibye kuba babuzwa kubaka no gusana inzu, ahubwo bavuga ko naho batuye basigajwe inyuma mu iterambere kuko nta mashanyarazi cyangwa amazi begerejwe.
Umwe ati “Nanjye ubwo nari nashoye amafaranga ngurisha utuntu twose ngira ngo nzagira icyo nzabonaho.Aha hantu ntabwo wakuruza amazi.”
Undi nawe ati “Ntabwo bashobora kuduha amashanyarazi amanuka aha ngo kuko ari mu mabuye y’agaciro.Nibaduhe ingurane turebe aho tujya kuko twabuze uburenganzira mu butaka bwacu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Niyomwungeri Richard,yavuze ko gusana cyangwa kubaka babyemerewe kuwasabye icyangombwa.
- Advertisement -
Uyu muyobozi yavuze kandi kuba bataregerezwa amashanyarazi ari uko ari uko ubushobozi butaraboneka.
Ati “Ariko hano nta muntu bajya bima icyangombwa cyo kubaka, ikibazo ni uko yakubaka muri ka gace harimo ibyobo batarabisiba,ariko iyo bamaze gucukura, amabuye y’agaciro yashizemo,ubutaka babusubiranyije nk’uko amategeko abivuga ntabwo twabima icyangombwa cyo kubaka, ubwo ni nk’uko mu kandi gace amashanyarazi atarahagera, ubushobozi butaraboneka ariko atari ukuvuga ngo turabahannye kuko bafite ayo mabuye ngo ntabwo amashanyarazi yahagera.”
Aba baturage barasaba ko bakemurirwa ikibazo bakava mu gihirahiro kuko birengagijwe bakaba bahabwa ingurane cyangwa bakwemererwa kugira icyo bakora muri ubwo butaka.
IVOMO: RADIO/TV1
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW