TourDuRwanda2022: Umukinnyi ukomoka muri Africa y’Epfo yatwaye Etape Kigali-Gicumbi

webmaster webmaster

Kuri uyu wa Gatatu abasiganwa bagenze intera ya Km 124.3 mu rugendo rwa Kigali-Gicumbi, ni kumunsi wa Kane wa Tour Du Rwanda, isiganwa rizenguruka igihugu basiganwa ku magare, agace ka kane k’iri siganwa katwawe na Main Kent, ukomoka muri Afurika y’Epfo.

Main Kent, ukomoka muri Afurika y’Epfo ubwo yishimiraga gutwara Etape Kigali-Gicumbi

Ni umukinnyi wa ProTouch yo muri Afurika y’Epfo, yakoresheje amasaha atatu n’iminota 17 n’amasegonda 40 (3h17’40”), yakurikiwe na Budiak Anatolli w’ikipe yitwa Terengganu Polygon, na we wakurikiwe na Boileau Alan mu gihe Umunyarwanda Muhoza Eric ari we waje hafi ku mwanya wa gatanu.

Ni kunshuro ya gatatu Tour du Rwanda yerekeje mu Karere ka Gicumbi muri 2010, aka gace kegukanwe na Daniel Teklehaimanot, mu gihe muri 2021, Alan Boileau ari we wagatwaye.

Uko abasiganwa bakurikiranye ahashyizwe umuhigo wo gutanguranwa ahazamuka ha mbere mu Kigali Special Economic Zone, Nsengimana w’Umunyarwanda yatwaye ayo manota akurikirwa na Knolle na Nielsen.

Abakinnyi 10 bakomeje kugenda imbere y’abandi barimo McGill (Wildlife), S.Mugisha (ProTouch), Goeman (Tarteletto), Niyonkuru (Rwanda), Dujardin (TotalEnergies), O.Goldstein (Israel-Premier Tech), Ezquerra (Burgos), Rolland (B&B Hotels), Nielsen (Coop), na Adamietz (Saris Rouvy).

Abakinnyi bamaze kugenda Ibilometero 27 – Intera iri hagati y’abakinnyi 10 bari imbere na Peloton ikomeje kwiyongera imaze kugera kuri 3’10” akavura kabanje kujojoba karahise.

Kuri uyu wa Kane hazakinwa Etape ya Muhanga-Musanze.

Nta Munyarwanda uragera muri 10 ba mbere ku rutonde rusange

- Advertisement -
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW