Umuramyi Charles Kagame yasohoye indirimbo yakomoye ku nkuru ya Lazaro- VIDEO

webmaster webmaster

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Kagame Charles utuye muri Australia, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Umuzingo’ yakomoye ku nkuru y’umutunzi na Lazaro iri muri Bibiliya, acyebura abahoraga ku karago basenga bamara gufashwa bagatera umugongo isengesho.

Umuramyi Charles Kagame yasohoye indirimbo ihwitura abiraye nyuma yo kugirirwa neza

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi agaragaza ubuzima bwa bamwe mu bantu batatira isezerano baba baragiranye n’Imana, ikubiyemo amateka y’ibyahise ku Bakristo n’abantu banyurwa manuma.

Hari aho agira ati “Intambwe yo gutatira imihigo wahanye n’ijuru yatangiye ubwo wibagirwaga aho wasengeye.”

Akomeza agira ati “Kwiratana ubutunzi n’amazina y’ibyisi ntakintu byamarira abagihanganye n’ubuzima,…”

Kagame Charles usengera mu itorero rya Lifehouse Church mu mujyi wa Coffsharbour avuga ko iyi ndirimbo ‘umuzingo’ atari inkuru ishingiye ku buzima bwe cyangwa undi muntu.

Ati “Ni inkuru nageneye abantu bose, nta handi yavuye ni muri Bibiliya nk’uko bisanzwe ni inkuru y’umutunzi na Lazaro narindi gusoma bituma ntekereza ubwo buzima bwo muri Bibiliya mbusanisha n’ubuzima tubayemo.”

Agaragaza ko umunyabwenge ari umenya ikinyejana isi igezemo ko atari icyo kwirata ngo yivuge ibigwi ahadakwiriye.

Ati “Ntukazindurwe no kuvuga agaciro k’imyambaro wambara mu maso yabambaye ubushwambagara,. Ntugaterwe iteka no kwerekana umubare w’amazu utunze kubadafite aho basegura umusaya,..”

Avuga ko idirimbo ze abasha kuririmba kugira ngo yisanishe n’umuntu cyangwa n’abantu bazi Imana nabatayizi ku buryo ushoboye kuyumva agira icyo yunguka.

- Advertisement -

Ati “Ni indirimbo yakiriwe neza ndabishimira cyane, nkunda ko abantu bumva ubutumwa kurusha uko bumva ijwi ryanjye cyangwa se kurusha uko basingiza umuziki nabawukora ahubwo bakumva amagambo bakayasigarana mu mutwe, nicyo kintu ndirimbira kandi n’icyo Imana yampamagariye.”

Kagame Charles yasoje ashimira abantu bose bumva ibihangano bye bikabakora ku mutima kandi bigahindura ubuzima bwabo.

Umuramyi Kagame Charles amaze gushyira hanze indirimbo zirimo, Ahindura ibihe, Tubagarure, Ntuzibagirwe, Naragukunze, Amakuru, Abanyuzwe ndetse n’iyi Umuzingo.

Reba hano amashusho y’indirimbo Umuzingo ya Charles Kagame

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW