U Bufaransa: Urukiko rwashyinguye burundu dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Nyuma yo kwakira ubujurire ku ifunga rya dosiye y’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal, Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rwafunze burundu iyi dosiye.

Indege ya Habyarimana yaguye tariki 06 Mata 1994

Urukiko Rukuru rw’i Paris rwari rwafunze iyi dosiye muri 2020 ariko bamwe mu bo mu miryango y’abaguye muri iyi ndege yari itwaye Habyarimana Juvenal, ntibanyurwa n’iki cyemezo, batajurira.

Tariki 18 Mutarama 2022, urukiko rusesa imanza mu Bufaransa, rwari rwasuzumye ubusabe bw’iyi miryango.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Gashyantare 2022, Urukiko Rusesa Imanza rwatanze icyemezo cyabwo ko rufunze burundu iyi dosiye.

Ifungwa ry’iyi dosiye rikozwe n’Urukiko rusumba izindi mu Bufaransa, rirahita rinatesha agaciro iperereza ry’Umucamanza Jean Louis Bruguiere washinjaga bamwe mu bahoze mu buyobozi bwa RPF-Inkotanyi kugira uruhare mu ihanurwa ry’iriya ndege.

Si ubwa mbere iperereza rya Jean Louis Bruguiere riteshejwe agaciro, kuko mu ntangiro za 2012 hari abatangabuhamya bane bagarukaga mu buhamya bwe bavuguruje ibyo bavugwagaho muri iyi dosiye.

Umwe muri bo ni Abdoul Ruzibiza wavugwagaho ko yagize uruhare mu bikorwa byo kurasa iyi ndege ariko amakuru yatanzwe n’abari bamukuriye mu gisirikare, yavuze ko muri Mata 1994 ubwo indege yaraswaga, uyu Abdoul Ruzibiza atakoreraga muri Kigali ahubwo ko yari mu cyahoze ari Ruhengeri ari umufasha w’abaganga.

Icyemezo cy’Urukiko rusesa Imanza mu Bufaransa gishyingura burundu iyi dosiye, cyanahaye agaciro ibyatangajwe n’Umucamanza Trévidic wemeje ko Missile yarashe iyi ndege, yaturutse mu kigo cya Gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’abasirikare bakomeye bateguye Jenoside.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

 

UMUSEKE.RW