Mu Majyepfo Urukiko rw’Ubujurire rw’i Nyanza rumaze kwakira dosiye 2, 400 zitaraburanishwa, Umuvugizi w’Inkiko Mutabazi Henrisson yabwiye UMUSEKE ko bashyizeho abahuza bazajya bumvikanisha abafitanye imanza z’imbonezamubano kugira ngo umubare Inkiko zakira ugabanuke.
Hari bamwe mu baturage bavuga ko hashize igihe baraburanye bagatsinda, ariko abo batsinze bakanga kunyurwa n’ibyemezo by’Urukiko bagahita bajurira ibi ngo ari ugutinza urubanza nkana.
Bakavuga ko iyo ababunganira babajije Urukiko rw’ubujurire i Nyanza, rubasubiza ko rufite imanza nyinshi zajuririwe.
Hakiyongeraho umubare mukeya w’Abacamanza muri uru Rukiko rw’Ubujurire kuko bakira imanza ziturutse mu Nkiko zisumbuye za Muhanga, Huye na Nyamagabe.
Umuvugizi w’Inkiko Mutabazi Henrisson yavuze ko iki kibazo cy’umubare munini w’amadosiye mu Nkiko z’Ubujurire bakizi.
Akavuga ko batangiye icyo bise ubuhuza ”Médiation” hagati y’uwakoze icyaha n’uwagikorewe ariko bagahuza abaturage ku byaha mbonezamubano gusa.
Mutabazi avuga ko abahuza batangiye gushyira mu bikorwa iki cyemezo kandi kikaba kimaze gutanga umusaruro mwiza.
Ati: “Abacamanza b’Inkiko n’abanditsi barabikora buri gihe hari n’abandi benshi tumaze guhugura bazajya bahuza abafitanye imanza z’imbonezamubano.”
Umuvugizi w’Inkiko yavuze ko mbere y’uko iburanisha ritangira umucamanza abanza kwambura umwenda w’akazi akajya kugira inama abaturage bafitanye ibibazo, cyangwa se mu itegurarubanza.
- Advertisement -
Ku kibazo cyo kongera abakozi mu Nkiko bikorwa n’izindi nzego, ariko bakaba barimo gukora ubuvugizi kugira ngo Inkiko z’Ubujurire zigire abakozi benshi.
Bamwe mu bacamanza bakora mu Nkiko z’Ubujurire bavuga ko bafite abacamanza bakeya ugereranyije n’umubare wa dosiye bakira ziba zoherejwe n’Inkiko zisumbuye uko ari 3 mu Majyepfo.
Bakavuga ko muri buri Rukiko rwisumbuye ruba rufite abacamanza 8 nibura, bakifuza ko bongereye abakozi dosiye z’imanza bafite bajya baziburanisha mu gihe gitoya.
Umwe yagize ati: ”Imanza z’Ubujurire tuburanisha uyu mwaka ni izo mu mwaka wa 2020, kandi tugeze muri 2022 urumva ko zikiri nyinshi cyane”
Umwaka ushize w’ubucamanza, imanza zirenga 900 zarangijwe hakoresheje ubu buryo bw’ubuhuza.
Mutabazi yavuze ko bamaze guhugura abakozi 140 b’igenga ku bijyanye n’ubumenyi mu guhuza abafitanye imanza.
Uyu Muyobozi yarangije agira inama abaturage, bakunze kugana inkiko batanyurwa n’ibyemezo, kujya bumvikana n’abo bafitanye ibibazo kuko hari abatakaza umwanya n’amafaranga kandi baratsinzwe bakanga gushyira mu bikorwa imyanzuro bitwaza ko bazaburana igihe kinini.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo.