Abanyarwanda ubu bakwizera kujya Uganda nta nkomyi? Dr Ngirente yagize icyo abivugaho

*Kayumba Nyamwasa uyobora RNC yavuzweho

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edourd Ngirente yavuze ko ibyo kugira inama Abanyarwanda kwitondera kujya muri Uganda bidakurwaho n’urugendo rumwe rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba nubwo hari ibikomeje kuganirwaho, ngo abaturage b’ibihugu babane neza.

Tariki 31 Mutarama, 2022 hari Abanyarwanda bari bagiye Uganda ubwo Gatuna yari ifunguwe ariko icyo gihe ntibyabashobokeye (Photo Nkundineza Jean Paul)

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki 16 Werurwe 2022, ubwo Minsiitiri w’Intebe na bamwe mu bagize Guverinoma bagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru.

Mu bibazo byabajijwe Minisitiri w’Intebe, harimo icy’uko inama Abanyarwanda bagiriwe yo kwitondera kujya muri Uganda yaba yarashyizweho akadomo nyuma y’uruzinduko ku nshuro ya kabiri mu Rwanda rw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Ikibazo cy’Umunyamakuru kigira kiti ‘‘Minisitiri w’Intebe yakomoje ku ruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kaineruga, aza yavuze ko urugendo rwe rushingiye ku bibazo byaba bigihari mu mubano w’ibihugu byombi. Nyuma y’uru ruzinduko twavuga ko inama abanyarwanda bahawe yo kutajya muri Uganda igihe cyaba kigeze ngo ikurweho?”

Minisitiri w’Intebe, Dr Edourd Ngirente yavuze ko ububanyi n’amahanga ari urugendo kandi bisaba ko ikibazo cyabayeho kiganirwaho ariyo mpamvu hari ibyo bari kuganira na Uganda, gusa ngo inama ntiyakurwaho n’urugendo rumwe cyangwa ebyiri.

Ati ‘‘Ububanyi n’amahanga ni urugendo kandi biratinda kuko bifata intambwe nyinshi iyo havutse ikibazo abantu baganiraho, mugenda muganira bimwe mukabikura mu nzira ibindi na byo mukazabikuraho mu minsi ikurikiraho. Ku mupaka wa Gatuna hari impamvu zihariye ariko indi hari ikibazo cya Covid-19. Umubano w’ibihugu uzamo ibintu byinshi cyane, inama yatanzwe yo kubuza abantu kujya mu gihugu iki n’iki, igira igihe ikurirwaho ariko ntabwo urugendo rumwe ruyikuraho.’’

Yakomeje agira ati ‘‘Ntabwo ari ubwa mbere aje, yaraje ubushize hari byinshi byakozwe binakomeza kugenda bikorwa kuko ibihugu byacu bikomeza kuganira nk’abaturanyi. N’ubu aragarutse ndetse n’intumwa zacu zishobora kujyayo igihe icyo ari cyo cyose. Iyo umubano ufunguye hagati y’ibihugu bibiri abantu babyita imigenderanire, umwe akaza undi akagenda bitewe n’icyo baganira bigenda bifungura ngo abaturage babane neza.’’

 

- Advertisement -

Kayumba Nyamwasa uyobora RNC yavuzweho

Ku mubano w’u Rwanda na Uganda kandi hagarutswe ku makuru y’intumwa za Uganda zagiye kureba Kayumba Nyamwasa uyobora umutwe wa RNC ushinjwa guhungabanya umutekano w’u Rwanda, byavugwaga ko Uganda yamenyesheje Kayumba Nyamwasa ko itazongera kumutera inkunga.

U Rwanda rwavuze ko nta ntumwa zarwo zagiye kuganira na Kayumba Nyamwasa kuko nta mpamvu ihari.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, agaruka kuri aya makuru yavuze ko u Rwanda nta biganiro rwagiranye cyangwa rwagirana na Kayumba Nyamwasa uyobora RNC.

Yagize ati ‘‘Amakuru natwe twarayumvise gutyo, Uganda bagiyeyo muri gahunda zabo na bariya, twe ntituri kujyana na bo kandi nta n’impamvu kuko ba Kayumba Nyamwasa ni abantu bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu birazwi nta mpamvu yo kumvikana na bo twe. Bagiyeyo mu mibanire yabo ariko twe ntibishoboka ntitwajyana na bo.’’

Umubano w’u Rwanda na Uganda umaze igihe urimo agatotsi kuva mu 2017 bitewe nuko u Rwanda rushinja Uganda gutera inkunga imitwe igambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda harimo RNC ya Kayumba Nyamaswa.

Ibi byatumye hari Abanyarwanda bamwe bagiye bafatwa bagafungirwa muri Uganda nyuma bakaza kurekurwa, abageraga mu Rwanda bavugaga ko bahohoterwaga aho babaga bafungiye. Ni mu gihe kandi imipaka yafunzwe urujya n’uruza rugahagarara.

Gusa ibihugu byombi bikomeje urugendo rwo kuzahura umubano bigaragazwa n’ingendo ebyiri Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni yagiriye mu Rwanda harimo n’urwo yashoje kuri uyu wa 16 Werurwe 2022.

Akaba yaraje mu Rwanda bwa mbere tariki 22 Mutarama, 2022 agirana na Perezida Kagame ibiganiro bigamije kuzahura umubano, nyuma yaho hakurikiyeho ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna, muri uku kwezi kwa Werurwe Guverinoma y’u Rwanda kandi yafashe icyemezo cyo gufungura imipaka yarwo yo kubutaka yari yafunzwe ubwo icyorezo cya Covid-19 cyageraga mu Rwanda mu 2020.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW