Umugabo wo muri California muri Leta Zunze Ubumwe za America, yishe arasiye abana be batatu mu rusengero, yica n’undi muntu umwe, ubundi na we ahita yirasa arapfa.
Uyu mugabo wari mu rusengero mu gace ka Sacramento muri California, ari kumwe n’abana be batatu, yabarashe arabica ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022.
Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’ibanze muri aka gace, avuga ko ubwo bari mu rusengero, uyu mugabo yabanje kurasa abana be bafite imyaka iri hagati y’icyenda (9) na 15 ubundi arasa n’undi wari uri hafi aho, ubundi na we agahita yirasa.
Gusa ngo ntiharamenyekana icyamuteye gukora ubu bwicanyi nubwo inzego zishinzwe iperereza zahise zitangira kurikora.
Izi nzego kandi zivuga ko ibi byabaye ubwo uyu mubyeyi yabonanaga n’aba bana be badasanzwe babana na we ndetse uriya muntu wundi wabiguyemo yari ahagarikiye icyo gikorwa cyo kubonana kwabo.
Inzego z’umutekano muri aka gace, zitangaza ko hataramenyekana niba aba ba nyakwigendera bari basanzwe ari abayoboke ba ruriya rusengero cyangwa barwifashishaga nk’ahantu ho guhurira gusa.
Nanone kandi muri uru rusengero rwari rurimo abandi bantu barimo abasanzwe ari abakozi barwo ariko ko bo batigeze bagirwaho ingaruka n’ubu bwicanyi.
Ubwo inzego z’umutekano zajyaga kuri uru rusengero, abashinzwe umutekano babanje kwanga kwinjira kuko bakekaga ko harimo kubera igikorwa cy’ubwiyahuzi, babanza gutegereza, aho binjiriye basanga abantu batanu bamaze gupfa.
UMUSEKE.RW