Gakenke: Imvura yasenye ibyumba bitanu by’ishuri inangiza amashanyarazi

Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu masaha ya saa sita n’igice(12h30) yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9Werurwe 2022 mu Murenge wa Muhondo Akagari ka Musenyi mu Mudugudu wa Musenyi, AKarere ka Gakenke yasenye ibyumba bitanu by’Ishuri ribanza rya Musenyi (EP Musenyi) inangiza igikoni batekeragamo.

Iyi mvura yari ifite ubukana bwinshi yasenye ibyumba by’amashuri bya EP Musenyi

Umuyobozi Ushinzwe irangamirere mu Murenge wa Muhondo , akaba ariwe wasigariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa ,Maniragaba Patrick, yabwiye UMUSEKE ko koko ayo mashuri yangiritse avuga ko bari buganire n’Akarere ngo harebwe icyakorwa.

Yagize ati” Ni ibyumba bitanu n’igikoni .Ikihutirwa ni uko  twagaragaje ibyangiritse Akarere  ko karaza kureba igikorwa byihutirwa.”

Uyu muyobozi yavuze kandi ko iyi mvura yagushije ipoto ry’amashanyarazi ryari ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ruganda ,inangiza ibiti bisaga 15 byari bitewe ku Muhanda.

Yongeyeho ko kugeza ubu nta munyeshuri cyangwa umwarimu uragira ikibazo gusa ko hari buze kurebwa uburyo bakomeza amasomo ari nako hakomezwa gukusanywa amakuru.

Iyi mvura yaguye mu Karere ka Gakenke , yaguye kandi no mu bice bindi byo mu Majyaruguru aho yangije naho ibikorwaremezo bitandukanye birimo amashuri.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

- Advertisement -