Gatsibo: Arasaba ubutabera bw’umugore we warangaranywe n’ibitaro umwana akamupfira mu nda

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Tuyizere Jean Bosco   wo mu Murenge wa Gitoki mu Kagali ka Nyamirama, Umudugudu wa Nyamuraza, Akarere ka Gatsibo arasaba ubutabera bw’umugore we Mukanteko Beatha wagiye kubyarira ku  Bitaro bya Kiziguro  ariko abaganga bakamurangarana, umwana agapfira mu nda.

Ibiro by’Akarere ka Gatsibo

Ikibazo uko giteye…

Muri Mutarama 2021 Mukanteko Beatha nibwo yari akuriwe yitegura kubyara. Icyo gihe mbere y’uko ajyayo yari yarasabwe n’abaganga kuza ku Bitaro mbere y’iminsi itatu kugira ngo yitabweho  kuko afite uburwayi bwa Diyabete ndetse n’ubumuga bw’amaguru.

Tuyizere Jean Bosco umugabo wa Mukankiko yabwiye UMUSEKE ko yubahirije inama za muganga ariko ko ababazwa n’uburangare bw’abaganga bagize bigatuma umwana wa mbere bari biteguye kubyara ahaburira ubuzima.

Yagize ati “Madamu wanjye yagannye iBitaro bya Kiziguro,abaganga banga kumwitabo kugeza ubwo abaganga bamubwiye ko umwana yapfiriye mu nda kandi yari asanzwe bamukurikirana no ku bundi burwayi bwa diabete ndetse n’ingingo.”

Yakomeje ati “Aragenda amarayo iminsi itatu yose nta muganga n’umwe uramukorera ikizamini cy’umuvuduko, nta muganga n’umwe uza kureba uko isukari ye ingana,nta kintu na kimwe bamufashije mu minsi itatu yamaze.”

Yavuze ko uyu mugore na we asanzwe ari umuganga upima ibizami (Laboratoire) mu kigo nderabuzima cya Gitoki gusa ko yategushywe n’ababa bashinzwe kwita ku magara y’abantu.

Ati “Muri iyo minsi ubwe yibwirira abaganga [avuga umugore we]  ati ko mbona mutari kunkurikirana kandi muzi ibibazo mfite kandi ko nta gipimo murankorera nta kuntu mwambaga (mukukorera Cesarienne) mudategereje ibise?”

Uyu mugabo yavuze ko ku wa 8 Mutarama 2022 umuganga yaje gupima asanga umuvuduko wazamutse ari mwinshi  ndetse abwirwa ko umutima w’ umwana we utari gutera  yamaze gupfa bityo  agasanga  ari akarengane bagiriwe n’abaganga.

- Advertisement -

Yavuze  kandi ko yasabye abaganga y’uko yapimwa umuvuduko mbere ariko akabwirwa ko batazi aho ibikoresho biri.

Uyu mugabo yavuze ko nyuma yaho bagejeje ikibazo cye ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha  maze dosiye ye ishyikirizwa mu bushinjacyaha bwisumbuye bwa Nyagatare. Bakomeza  gutegereza ariko babwirwa  ko nta bimenyetso bifatika bihari dosiye irapfundikirwa.

Ati “Twatanze ikirego kuri RIB hanyuma dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha bwisumbuye bwa Nyagatare. Tubonye ntacyo badutangariza turabahamagara, duhamagara umushinjacyaha wari uri kuyikurikirana, atubwira ko dosiye yashyinguwe kubera ko bayiburiye ibimenyetso kandi  nta kuntu byari kugaragara  hataraboneka raporo ya muganga wabikurikiranye.”

Tuyizere Jean Bosco   yavuze ko iki  kibazo yakibwiye  ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo maze abwirwa ko bagishyikirije Minisiteri y’Ubuzima ngo igikurikirane. Iki kibazo kandi cyagejejwe muri Minisiteri y’Ubutabera.

Ati “Tubaza Minisiteri y’Ubutabera hanyuma Minisitiri Busingye wari uriho icyo gihe, aranyandikira, ambwira y’uko yabikurikiranye  agasanga ngo Minisiteri y’Ubuzima yarasabye Urugaga rw’abaganga, abaforomo n’ababyaza kubikurikirana. Cyakora muri Mata umwaka ushize, Urugaga  rwohereje intumwa ngo igikurikirane, baraza ndetse bajya no ku Bitaro n’uko baratubwira ngo mugende murindire tuzababwira ibyavuyemo.”

Yavuze ko hashize umwaka n’amezi atatu agitegereje igisubizo ndetse ko na Minisiteri y’Ubuzima imubwira ko hatarakorwa raporo  kandi yari gukorwa bitarenze iminsi 30 nk’uko Minisitiri Busingye yari yabisabye agasanga ari akarengane yagiriwe.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kiziguro Dr Mbayire Vedaste,yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo  bakizi ariko batahamya ko habaye uburangare bw’abaganga bityo ko Urugaga rw’abaforomo,ababyaza bari kubikubikurikira ari bo bazatanga raporo.

Yagize ati “Biba bigoye ntabwo wapfa kumenya ngo muganga yarangaye cyangwa ntiyarangaye cyangwa ngo byagenze gute,dutegereje raporo y’inganga niyo izerekana ko hazaba habaye uburangare haba iy’abaforomo n’izabaganga. Izaboneka, na Minisante yaragikurikiranye kandi  n’ingaga nazo zirakizi ,narabandikiye ubwo hasigaye kumpa raporo. Ubwo yakwihangana.”

Umuyobozi w’Akarere  wungirije ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Gatsibo, Mukamana Marceline  nawe yavuze ko iki kibazo nta wahamya ko habayeho uburangare bityo ko mu gihe yakumva yararenganye yagana inkiko gusa amwizeza ko bagiye gukomeza kugikurikirana.

Ati “Kugira umuntu abe yakwemeza ko umuntu yapfuye kubera uburangare ntabwo ari umuntu wabyemeza ni ibintu bisaba inkiko hanyuma iperereza rikabyemeza, biragoye ko twabwira umuganga ngo wowe wararangaye.Ndabikurikirana numve. Inzira ya mbere yagana inkiko.”

Urugaga rw’Abaganga, Abaforomo n’Ababyaza ntirwashimye kuvugisha UMUSEKE kuko Umunyamabanga warwo Mutijima Chantale  yabwiye umunyamakuru ko agiye kubwira umuyobozi Mukuru akamuvugisha ariko ntiyongera kuboneka.

Uyu mugabo arifuza ko  umugore we yahabwa ubutabera mu gihe cyose byagaragara ko habayeho uburangare bwa muganga kandi uwakoze amakosa akabibazwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW