Igitaramo cya ‘The love drunk concert’ cyatumiwemo umuraperi ukomeye wo muri Nigeria YCEE cyahagaritswe n’Umujyi wa Kigali ku mpamvu abagiteguye bavuga ko batumva, hakanavugwa byinshi ku mbuga nkoranyambaga.
Abateguye iki gitaramo n’abahanzi bavuga ko bagomba kurenganurwa mubyo bise “Ibyemezo by’umuntu ku giti cye” wabahombeje miliyoni zisaga 20.
Umujyi wa Kigali wahagaritse iki gitaramo cyaberaga muri Hotel Villa Portofino kuri uyu wa Gatandatu ahagana isaa yine z’ijoro uvuga ko cyateraga urusaku biba ngombwa ko gihagarikwa igitaraganya.
Mw’ibaruwa yashyizweho umukono na Mpabwanamaguru Merard Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, igaragaza ko abateguye iki gitaramo batubahirije ingingo ya 3 mu masezerano bagiranye ubwo babahaga uburenganzira bwo gukora iki gitaramo.
Rukundo Gilbert uhagarariye Evolve Music Group uri mubateguye iki gitaramo avuga ko bakorewe akarengane n’umuntu witwaje imbaraga ze ku giti cye, agategeka ko bazimya ibyuma.
Ati “Nta gipapuro yari afite kimwemerera kuba yahagarika igitaramo cyacu, nta rusaku rwari ruhari kuko na Polisi twarayandikiye tuyisaba uburenganzira, RDB na RSB batubwira amabwiriza tugenderaho turayubahiriza.”
Abahanzi bari batumiwe muri kiriya gitaramo bavuga ko bakeneye guhabwa agaciro ndetse no kumenya ko ibyo bakora babitangaho amafaranga atari inkunda rubyino zo kugira insina ngufi.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Umuraperi Ish Kevin avuga ko bakeneye ubutabera kuko bakorewe akarengane.
Ish Kevin ashyira mu majwi Mpabwanamaguru Merard guhagarika igitaramo cye ku buryo butemewe n’amategeko.
- Advertisement -
Ati “Nta mupolisi wigize yumva urusaku rw’umuziki ngo aze ahagarike igitaramo byakozwe na Visi Mayor wari urimo anywa inzoga n’abandi, sinzi aho yakuye igitekerezo cyo guhagarika igitaramo yari arimo abyinamo, n’ibintu by’umuntu ku giti cye.”
Yagaragaje ko ihagarikwa rya kiriya gitaramo byamuhombeje asaga Miliyoni 20 y’u Rwanda kandi yari afite ibyangombwa byose bimwemerera gukora iki gitaramo.
Umuraperi Kivumbi mu butumwa bukakaye yanditse kuri Twitter ko akarengane no gucinyizwa kw’abahanzi birya bakimara aribyo bituma ababashije kugera i Bulayi no muri Amerika ariyo mpamvu bagumayo.
Ati “Twacecetse igihe kirekire birahagije, mwatubujije uburenganzira igihe kirekire, imyaka Ibiri duhangana n’icyorezo none baranga ko dukora, ni gute uhagarika igitaramo ngo cyateje urusaku mbere ya saa Yine z’ijoro.”
Umuhanzi Gabiro Guitar yavuze ko nk’abantu bakora, bashaka kwiteza imbere badateze amaboko, bigoranye ko bagera ku iterambere bifuza mu gihe hakiri inzego z’ibanze zibabangamira.
Ati “Barafungura Gisimenti ariko twe bakadufungira ngo urusaku, umuntu araza ntashaka kumvikana, turi abantu bashaka kwiteza imbere nicyo igihugu cyacu kidusaba, ntabwo byagerwaho abantu nk’aba bakora gutya, ubwo se tuzabaho gute.?” Niko yabwiye Itangazamakuru ubwo kiriya gitaramo cyahagarikwaga
Ku mbuga nkoranyambaga hari kuvugwa byinshi ku cyaba cyatumye icyo gitaramo gihagarikwa harimo ko byakozwe n’umuntu ku giti cye yirengagije imvune n’amafaranga iki gitaramo cyashowemo.
Amakuru UMUSEKE ufite ni uko asaga Miliyoni 15 y’u Rwanda yashowe muri iki gitaramo cyahagaritswe n’Umujyi wa Kigali.
Ibihumbi Bine by’amadorali niyo mafaranga yategewe indege Umuraperi YCEE ukomoka muri Nigeria.
Abateguye iki gitaramo bavuga ko batifuza kuyoborwa nk’inka, ko iki kibazo cyakemurwa na Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame kugira ngo abahanzi bahabwe agaciro kandi batezwe imbere n’umwuga wabo.
Dear @Ishkevin, as it was highlighted in the letter that granted organiser's the permission, they failed to abide with the point number 3 of moderating sounds to avoid the noise pollution in such residential area. We remind all events organiser's to moderate sounds in all they do pic.twitter.com/9yk9DwYRrC
— City of Kigali (@CityofKigali) March 20, 2022
We have been silent for long enough, you guys have denied us our rights for long enough, 2 years in the pandemic and when we get to work these misters and mistresses can't let us work, how do you cancel a show for noise pollution at before 10:00 pm? @CityofKigali https://t.co/7DBhAWbrlj
— UMWAMI KIVUMBI (@umwami_kivumbi) March 20, 2022
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW