Masudi Djuma yareze Rayon Sports arayishyuza miliyoni 58Frw

Umuvugizi wa Rayons Sports yahakanye ko batigeze birukana uwari umutoza wabo Masudi Djuma mu buryo bunyuranije n’amategeko kuko yari yakoze amakosa inshuro nyinshi kandi atakwihanganirwa, avuga ko nk’ikipe bataramenyeshwa ko barezwe.

Rayons Sports yahakanye ko itigeze yirukana umutoza Masudi Djuma mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Ibi abigarutseho mu gihe Masudi Djuma yamaze gushyikiriza Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, asaba indinshyi za miliyoni 58 Frw nyuma yo kumwirukana avuga ko bitanyuze mu buryo bwemewe n’amategeko.

Tariki 7 Ukuboza 2021, nibwo umutoza Masudi Djuma yahagaritswe by’agateganyo iminsi 30 na Rayons Sports, mu mpamvu zatanzwe harimo umusaruro muke w’iyi kipe, nyuma ariko yaje gusezererwa burundu.

Mu byo yashinjwe yirukanwa harimo ko yakoze ibinyuranije na zimwe mu ngingo ziri mu masezerano ye yasinye yo gutoza imyaka ibiri, amakosa yashinjwe ni ayakozwe tariki 23 Ugushyingo 2021 yo kwinjiza mu mwiherero abantu bavuye hanze ubwo barimo bitegura umukino wa shampiyona na APR FC.

Ibi byakurikiwe no gukererwa kugera kuri sitade kuri uyu mukino wabaye ku wa 24 Ugushyingo, 2021.

Ibindi yashinjwe ni uguca amande abakinnyi kandi adateganywa n’amategeko y’ikipe, ndetse no kwikuraho inshingano zo kuvugira iyi kipe mu bya tekinike ahubwo akabiharira abatoza bungirije. Ni mu gihe iperereza ryakozwe na Rayons Sports ryamuhamije gusuzugura ubuyobozi.

Nyuma yo kwirukanwa, Masudi Djuma yahisemo kwiyambaza Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ariregera iyirukanwa rye na Rayons Sports  ritubahirije amategeko , akaba asaba agera kuri miliyoni 58 Frw.

Izi ndishyi yishyuza zikubiyemo miliyoni 2 Frw y’integuza, miliyoni 2 Frw y’umushahara w’ukwezi k’Ukuboza 2021, amafaranga yo gusesa amasezerano nta mpamvu agera kuri miliyoni 12 ndetse na miliyoni 40 Frw zo gusesa amasezerano nk’uko biteganywa n’amasezerano yasinye, hakaniyongeraho miliyoni 2 Frw z’umwunganizi we mu mategeko.

Mu kiganiro na RBA, kuri uyu wa Gatatu, tariki 23 Werurwe 2022, Umuvugizi wa Rayons Sports, Jean Paul Nkurunziza, yavuze ko ibirego bya Masudi Djuma ari ibyifuzo bye kuko bo ibyo bakoze babikoze mu buryo buri bwo kuko ntacyo barengeyeho bamwirukana kubera amakosa yakoze atihanganirwa.

- Advertisement -

Yagize ati “Ibyo ni ibyifuzo kandi nyine ni urubanza, iyo umuntu atanze ikirego n’ibyifuzo na Rayons Sports ihabwa umwanya ikisobanura. Turi ikipe ikomeye twagiye twigira mu masomo menshi y’abatoza n’abandi bakozi bagiye baturega, ubu navuga ko tutakora ikosa ryo kwirukana umukozi tudafite impamvu zifatika.”

Masudi Djuma ntabwo yazize umusaruro muke gusa ahubwo yakoze n’ikosa ritihanganirwa mu kazi kandi ntiyarikoze rimwe cyangwa gatatu, niba babyishyiriye hanze mu buryo bitandukanye. Igihari nka Rayons Sports turiteguye kandi dufite ibimenyetso bifatika, ntabwo twagiye kumusezerera tudafite impamvu zumvikana.”

Jean Paul Nkurunziza yakuyeho urujijo ku bivugwa ku kirego cya Kayiranga Jean Baptiste wabaye umutoza n’umukini wa Rayons Sports nawe wari warareze muri FERWAFA asaba miliyoni 20 Frw kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko, ahamya ko we bamaze kubiha umurongo kandi ntakibazo bafitanye magingo aya.

Kugeza ubu ikipe ya Rayons Sports ntabwo iramenyeshwa na FERWAFA ko yarezwe n’uwari umutoza wayo Masudi Djuma, gusa ngo bariteguye ni bahamagazwa bazitaba kuko ntacyo bakoze kinyuranyije n’amategeko.

Imanza zo kwirukana abakozi bayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuri Rayons Sports si iza none, kuko atari ubwa mbere irezwe kandi icyaha kikayihama ndetse ikanabihanirwa.

Nubwo Rayons Sports yirukanye Masudi Djuma umusaruro udahagaze neza, kugeza n’ubu ntabwo birajya mu buryo kuko iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 35 irushwa na Kiyovu SC iri ku mwanya wa mbere amanota 15, ibintu abakurikira umupira w’amaguru bahamya ko yamaze kuza mu rugendo rw’igikombe.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW