Mu ruzinduko rw’iminsi 17 Abadepite bazamara mu Karere ka Muhanga, Hon Muhakwa Valens yabwiye inzego bimwe mu bibashishikaje harimo gusaba ko mu Karere kose habamo Urwibutso rumwe rubitse imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata, 1994.
Hon Muhakwa Valens abo Badepite, avuga ko mu minsi 17 bazamara muri aka Karere, bazasura abaturage no kureba ishirwa mu bikorwa rya gahunda za Guverinoma y’u Rwanda muri rusange.
Hon Muhakwa yavuze ko mu bikorwa remezo bagamije gusura bazibanda ku nzibutso zirenze rumwe zibarizwa ku rwego rw’Akarere.
Ati ”Hari gahunda yo guhuza inzibutso, gusa tuzakorana ibiganiro n’abafite abantu babo mu nzibutso mbere y’uko uyu mwanzuro wo kuzihuza ushyirwa mu bikorwa.”
Muhakwa yavuze ko ahari inzibutso hazashyirwa ibimenyetso bigaragaza amateka yabereye muri ako gace kugira ngo adasibangana.
Ati ”Ibi byose bigamije gufata neza Urwibutso rumwe ruzaba ruhurijwemo imibiri yose y’abazize Jenoside kuko hari bimwe mu bimenyetso bitangiye kwangirika kubera iyo mpamvu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabwiye UMUSEKE ko muri aka Karere hari inzibutso z’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 3, hakabamo n’imva ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside i Nyabisindu itari ku rwego rumwe n’izindi nzibutso.
Gusa Kayitare yavuze ko ibiganiro n’Imiryango ifite ababo bashyinguye mu nzibutso zindi zitari urw’i Kabgayi ari ngombwa, kuko mbere y’uko zubakwa abarokotse Jenoside babanje kubisabira uburenganzira mu nzego zitandukanye barabuhabwa.
Ati ”Duhereye ku Rwibutso rwa Nyarusange, n’urwibutso rwa Nyabikenke ni ahantu habereye ubwicanyi ndengakamere hakeneye amateka yaho yihariye, gusa abantu bazabiganiraho bitagize uwo bihungabanyije inzego zizabinoza.”
- Advertisement -
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga