Muhanga: Abadepite basabye ko hubakwa urwibutso rumwe rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Abadepite bari mu gikorwa cyo gusura Uturere tw’Igihugu, bavuze ko muri buri Karere hakwiye kubakwamo urwibutso rumwe rw’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kugira ngo rubashe kubungabungwa mu buryo bwiza.
Hon Muhakwa Valens n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline mu biganiro by’uruzinduko bakoreye muri aka Karere

Mu ruzinduko rw’iminsi 17 Abadepite bazamara mu Karere ka Muhanga, Hon Muhakwa Valens yabwiye inzego bimwe mu bibashishikaje harimo gusaba ko mu Karere kose habamo Urwibutso rumwe rubitse imibiri  y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata, 1994.

Hon Muhakwa Valens abo Badepite, avuga ko mu minsi 17 bazamara muri aka Karere, bazasura  abaturage no kureba ishirwa mu bikorwa rya gahunda za Guverinoma y’u Rwanda muri rusange.

Hon Muhakwa yavuze ko  mu bikorwa remezo bagamije gusura bazibanda ku nzibutso zirenze rumwe zibarizwa ku rwego rw’Akarere.

Ati ”Hari gahunda yo guhuza inzibutso, gusa tuzakorana ibiganiro n’abafite abantu babo mu nzibutso mbere y’uko uyu mwanzuro wo kuzihuza ushyirwa mu bikorwa.”

Muhakwa yavuze ko ahari inzibutso hazashyirwa ibimenyetso bigaragaza amateka yabereye muri ako gace kugira ngo adasibangana.

Ati ”Ibi byose bigamije gufata neza Urwibutso rumwe ruzaba ruhurijwemo imibiri yose y’abazize Jenoside kuko hari bimwe mu bimenyetso bitangiye kwangirika kubera iyo mpamvu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabwiye UMUSEKE ko muri aka Karere hari inzibutso z’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 3, hakabamo n’imva ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside i Nyabisindu itari ku rwego rumwe n’izindi nzibutso.

Gusa Kayitare yavuze ko ibiganiro n’Imiryango ifite ababo bashyinguye mu nzibutso zindi zitari urw’i Kabgayi ari ngombwa, kuko mbere y’uko zubakwa abarokotse Jenoside babanje kubisabira uburenganzira mu nzego zitandukanye barabuhabwa.

Ati ”Duhereye ku Rwibutso rwa Nyarusange, n’urwibutso rwa Nyabikenke  ni ahantu habereye ubwicanyi ndengakamere hakeneye amateka yaho yihariye, gusa abantu bazabiganiraho bitagize uwo bihungabanyije inzego zizabinoza.”

- Advertisement -
Iki cyemezo nicyumvikanwaho, bizaba ngombwa ko  urwibutso rw’i Kabgayi ruvugururwa rukagurwa kugira ngo rubashe kubika imibiri y’abazize Jenoside irenga ibihumbi 14 yose hamwe.
Hon Muhakwa Valens yavuze ko bagiye gukorana ibiganiro n’abafite ababo bashyinguye mu nzibutso zindi.
Depite Mukayijore Suzanne na mugenzi we Hon Murebwayire Christine

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga