Igishushanyo mbonera cy’Akarere cyamuritswe uyu munsi, cyerekana ko hirya no hino mu Tugari tugize Imirenge ya Muhanga hagiye gutunganywa site 135 z’Imidugudu umubare munini w’abaturage uzabamo.
Mu nama yahuje abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’ubutaka, n’Inzego zitandukanye z’Akarere ka Muhanga, bavuze ko bagiye gutunganya ahantu hagera ku 135 umubare munini w’abaturage uzaturamo.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga ,Bizimana Eric avuga ko iki gishushanyo mbonera cy’Akarere cyiyongera ku kindi gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Muhanga kimaze umwaka gishyizwe ahagaragara.
Bizimana akavuga ko bifuza kunoza gahunda y’imiturire kugira ngo ahagenewe ubuhinzi hiharire igipimo cya 50% n’imiturire ihabwe 50%.
Ati ”Igishushanyo mbonera dusanganywe cyarebaga ibice by’Imirenge 4 bigize Umujyi, iki gishyashya kiribanda ku rwego rw’Akarere.”
Yavuze ko bifuza ko abaturage bagitangaho ibitekerezo, mbere yuko gishyirwa mu bikorwa.
Ati ”Iyo Midugudu iteganywa kubakwa ntaho uhiriye n’Imidugudu isanzwe.”
Umuyobozi wa Sosiyete Sivili mu Karere ka Muhanga, Harelimana Jean de la Providence avuga ko hari amakuru arebana n’imurikwa ry’igishushanyo mbonera cya mbere, abaturage batigeze batangaho ibitekerezo.
Akavuga ko hahindurwa uburyo bwakoreshejwe mbere, kugira ngo abaturage bose babashe gutanga ibitekerezo kuri iki gishyashya.
- Advertisement -
Yagize ati ”Twifuza ko Ubuyobozi bw’Akarere bumanika igishushanyo mbonera cy’Akarere ahantu hahurira abantu benshi, cyangwa se Ubuyobozi bukajya mu Mirenge kubisobanura.”
Umukozi w’Ikigo cy’Ubutaka Rutagengwa Alexis avuga ko muri iyi politiki nshyashya y’imiturire hazagenwa n’udusanteri tw’ubucuruzi, hanazamurwe undi Mujyi wiyongera kuri uyu usanzwe.
Ati ”Tugomba kunoza imiturire, ariko tukanarengera ubutaka n’ibidukikije.”
Muri ibi biganiro hemejwe ko impushya zizatangwa ku hantu hatemewe zizaba imfabusa, nubwo abazitanze baba babifitiye ubushobozi.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga