Muhoozi nyuma y’umunsi avuye mu Rwanda yagiye mu Misiri ku butumire bwa Perezida

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba uherutse kuva mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu, yagiye mu Misiri ku butumire wa Perezida w’iki Gihugu, Abdel Fattah Elsisi.

Gen. Muhoozi ubwo yageraga mu Misiri

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’Umujyanama we mu bikorwa byihariye bya Gisirikare yageze mu Misiri ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Ikinyamakuru SoftPowerNews dukesha aya makuru, kivuga ko umuvugizi wa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba witwa Lt Col Chris Magezi yakemereye ko uyu musirikare ukomeye muri Uganda, yagiye mu Misiri ku butumire bwa Perezida Abdel Fattah Elsisi.

Lt Col Chris Magezi yagize ati “Gen Muhoozi Kainerugaba ejo yageze mu Misiri mu butumire bwa Perezida Abdel Fattah Elsisi bwo guhura na we hamwe n’abandi basirikare bakuru ndetse na bamwe mu bayobozi muri Guverinoma.”

Uwungirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Misiri, Mohamed El-Hamzawi yahaye ikaze Muhoozi muri iki gihugu.

Mu butumwa yanditse kuri Twitter, Mohamed El-Hamzawi yagize ati “Muvandiwe General, ikaze iwanyu mu rugo iwanyu ha kabiri mu Misiri.”

Muhoozi Kainerugaba yaherekejwe n’umuyobozi mukuru w’Ibiro by’umukuru w’Igihugu muri Uganda, Col McDans Kamugira akaba n’Umujyanama wungirije wa Perezida mu bikorwa byihariye bya Gisirikare.

Muhoozi yagiye mu Misiri nyuma y’amasaha macye avuye mu Rwanda mu ruzinduko yahagiriye rw’iminsi itatu aho yanahuye na Perezida Paul Kagame.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

- Advertisement -

UMUSEKE.RW