Ibisasu byaguye mu nkengero za Goma byahitanye abasivile

Umujyi wa Goma wongeye kubamo ibikorwa bihungabanya umutekano w’abasivile, mu nkambi ya Mugunga harashwe ibisasu byaguyemo ubuzima bw’abasivile.

Imibare y’abapfuye ntiramenyekana, hari abavuga 11 barimo abagore n’abana, n’abandi benshi bakomeretse.

Nyuma y’ibyo bisasu byishe abasivile abaturage bagiye mu muhanda kwamagana ingabo za Leta ya Congo, iz’u Burundi n’iza SADC bavuga ko ari zo zabarasheho.

Bamwe bavuga koi zo ngabo zazanye intwaro zirasa kure hafi yabo, bigatuma inyeshyamba za M23/AFC zibarasaho.

Ibisasu byaguye ahitwa Lushagala mu gace ka Mugunga.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, akaba na Minisitiri w’Itumanaho, Patrick Muyaya, yashinje inyeshyamba za M23 kuba ari zo zishe abasivile icyo avuga ko bigize ibyaha by’intambara.

Abaturage bagizweho ingaruka na biriya bitero, bakajya kwigaragambya, ingabo za Congo zabarasheho urufaya rw’amasasu, ndetse bamwe bahasiga ubuzima.

Umuvugizi w’ingabo za Congo muri Kivu ya Ruguru, Lt.Col Guillaume Ndjike Kaiko avuga ko uwarashe ku nkambi i Mugunga ari inyeshyamba za M23 avuga ko zishyigikiwe n’u Rwanda.

Yavuze ko igisirikare cya Congo cyagabye ibitero i Sake, bigamije gusenya ububiko bw’ibikoresho by’inyeshyamba za M23, mu kwihorera ngo zirasa ku nkambi ya Mugunga.

- Advertisement -

Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko, avuga ko biriya bisasu byahitanye abasivile batanu biganjemo abana.

UMUSEKE.RW