Umunyarwenya Nkusi Arthur yahakanye amakuru amaze iminsi avugwa ko yaba agiye kujya gukorana na Uncle Austin kuri radio bivugwa ko ari iye.
Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, havuzwe amakuru y’uko Umunyamakuru Uncle Austin yamaze kugura Radio afatanyije n’abandi bashoramari ndetse ko yamaze gusezera kuri Kiss FM yakoragaho.
Nanone kandi havuzwe amakuru yo kuba uyu Munyamakuru umaze kubaka izina mu biganiro by’imyidagaduro yaba agiye gukorana n’abandi banyamakuru bari basanzwe bakorana kuri Kiss FM.
Mu bavuzwe kandi harimo Nkusi Arthur uherutse gusezera kuri Kiss FM, avuga ko abaye afashe ikiruhuko mu mwuga w’Itangazamakuru.
Gusa uyu mugabo usanzwe ari umunyarwenya yahakanye aya makuru, avuga ko yishimiye intambwe yatewe n’umuvandimwe we Austin.
Ati “Gusa ku bakekaga ko ngiye gukorana na we, ayo ni amakuru y’ikinyoma yakwirakwijwe n’abantu bagamije kwamamaza. Hagati aho ntewe ishema n’uyu mukuru wanjye.”
My brother @UncleAustinT is launching his dream people.
Congratulations on starting #PowerFM bro.
Note: For those who suspect me joining him, that’s wrong information spread by people with promotion interests.
Otherwise, I am super proud big man.
— Arthur Nkusi (@ArthurNkusi) March 3, 2022
- Advertisement -
Mu minsi ishize kandi, Arthur Nkusi yari yanyomoje amakuru yavugaga ko atakiba mu Rwanda, avuga ko akiri muri iki Gihuguc cyamwibarutse kandi ko azakomeza kugaragara mu bikorwa by’imyidagaduro kuko azakomeza kuyobora ibikorwa binyuranye nk’umusangiza w’amagambo cyangwa umushyushyarugamba.
Arthur Nkusi kandi yavuze ko abakunzi bazakomeza kumubona ndetse yewe ko bishoboka ko yagaruka muri uyu mwuga yari amazemo igihe.
UMUSEKE.RW