Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Nyarugenge: Ubuyobozi buranenga abagore barwaniye mu muhanda bapfa inzoga

Yanditswe na: NDEKEZI Johnson
2022/03/16 10:21 AM
A A
0
Yisangize abandi kuri FacebookYisangize abandi kuri TwitterYisangize abandi kuri Whatsapp

Mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Katabaro mu Murenge wa Kimisagara ho mu Karere ka Nyarugenge abagore babiri barwaniye mu ruhame kubera ubusinzi bukabije, Ubuyobozi buvuga ko ari ibintu bibabaje bidakwiriye kuba kubantu b’ababyeyi.

Ababonye imirwano yaba bombi banenze imyitwarire yabo

Ibi byabaye kuri uyu wa 15 Werurwe 2022 nyuma yaho abagore babiri basangiye inzoga bikarangira barwanye inkundura bakizwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Related posts

Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

2022/07/06 7:50 PM
Imyanzuro y’ingenzi wamenya mu biganiro byahuje P.Kagame na Tshisekedi i Luanda

Imyanzuro y’ingenzi wamenya mu biganiro byahuje P.Kagame na Tshisekedi i Luanda

2022/07/06 7:50 PM

Aba bagore bombi bari basanzwe ari inshuti nk’uko UMUSEKE wabitangarijwe n’umwe mubaturage usanzwe ubabonana.

Mbere yo kurwana barimo basangira inzoga mu kabari k’uwitwa Kwizera bahuje urugwiro, icupa rimaze kubageramo batangiye gutongana bya hato na hato birangira umwe asingiriye mugenzi we, niko gusohoka bikubangura mu muhanda.

Uwakubiswe wanze gutangariza amazina umunyamakuru w’UMUSEKE wari uri aho, yavuze ko ikibazo nyamukuru ari icupa ry’inzoga mugenzi we yatse nyuma akanga kwishyura.

Aba bombi barimo basangira inzoga yo mu bwoko bwa NGUVU benshi bakunda kwita icyuma n’andi mazina.

Ubwo yashakaga kumwishyurira ngo batahe nibwo yamwahutse amukubita, bararwana bigaragura mu muhanda.

Uwatawe muri yombi yari afite amahane menshi cyane n’amagambo y’urukozasoni.

Icupa ry’inzoga rya NGUVU igura 1200Frw bapfuye, uwakubiswe yaje kuryishyura nyuma y’uko mugenzi we yari yinangiye kwishyura avuga ko n’uwagerageza kwishyura amafaranga yahita ayaca.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kigarama, Kayumba Abdoul yabwiye UMUSEKE ko aba bagore bombi badatuye muri uyu Mudugudu ko baje kuhanywera nyuma bakarwana.

Yavuze ko ubwo barwaniraga mu muhanda bajyanwe kuri RIB ya Kimisagara nyuma bakagarurwa baje kwishyura amafaranga banywereye.

Ati “Bageze kuri RIB babagarura mu Mudugudu kugira ngo bishyure, nibwo bwa mbere abagore barwanye kariya kageni.”

Avuga ko bafite ikibazo cy’abantu bazindukira mu tubari ntibajye mu kazi, ariko ubwo inteko z’abaturage zatangiye bagiye kubaganiriza.

Yagize ati “Ntiwamenya dore n’izo nzoga mujye munabivuga za NGUVU bari gukora nizo zimaze abantu.”

Avuga ko nk’ubuyobozi banenze iyi myitwarire idahwitse ari ho bahera basaba abantu kwihesha agaciro.

Bamwe mu bantu bari aho byabereye babwiye UMUSEKE ko biteye isoni kubona abagore barwana bapfa inzoga.

Uwitwa Mbarushimana Ismael yagize ati “Biteye isoni kubona abantu bakuru barwana bene aka kageni kubera ubusinzi, birababaje abagore bakuru nkaba nta burere batanga.”

Uwihoreye Latifa asanga ari ugukoza isoni abagore ku buryo bakwiriye guhanwa bakabera abandi urugero.

Hari abandi bavuga ko hakwiriye gushyirwaho amasaha yo gufungura utubari kuko bigaragara ko hari abazinduka banywa inzoga aho kujya mu kazi.

Muri aka gace hakunze kugaragara imirwano ikomotse ku businzi bukabije bunateza umutekano muke.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

 

Yisangize abandiTweetOhereza
Inkuru yabanje

REG BBC yatsinze CFV Beira ishimangira gukina BAL 2022 iyoboye akarere ka Sahara

Inkuru ikurikira

Rusizi: Basabwe kugira ibanga mw’itegurwa ry’ibizamini

Inkuru ikurikira

Rusizi: Basabwe kugira ibanga mw'itegurwa ry'ibizamini

Inkuru zikunzwe

  • Gakenke: Gitifu yatawe muri yombi akekwa gusambanya umunyeshuri

    Nyanza: Utaragiye mu kizamini cy’akazi ni we wabonye amanota ya mbere – RIB hari abo ifunze

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umugabo “wakubise ifuni umugore we n’umwana yafashwe” – Icyo yabajijije kiratangaje

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Imyanzuro y’ingenzi wamenya mu biganiro byahuje P.Kagame na Tshisekedi i Luanda

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Congo yahaye inzu zigezweho Abasirikare bakuru muri FARDC – AMAFOTO

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Musanze: Umuganga wapimye umurambo wa Iradukunda Emerence yagize ibyo asobanura

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Muhanga: Gaz yaturitse itwika umugore mu maso mu buryo bukomeye

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • US: Abapolisi bahuye n’akaga bagiye gufata umugabo witwaje intwaro

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • Umwuzukuru wa Perezida Kagame yagaragaye amuha “Bisous” ubwo yari kuri televiziyo-VIDEO

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0
  • MONUSCO yeretse amahanga ko M23 ifite imbaraga zirenze iz’umutwe w’inyeshyamba

    0 Yasangiwe
    Yisangize abandi 0 Tweet 0

Follow us on Facebook

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Amakuru mashya

Imfungwa zisaga 400 zirimo abarwanyi ba Boko Haram zatorotse gereza

Imfungwa zisaga 400 zirimo abarwanyi ba Boko Haram zatorotse gereza

2022/07/06 11:39 PM
KCCA yatandukanye n’abakinnyi umunani barimo Davis Kasirye

KCCA yatandukanye n’abakinnyi umunani barimo Davis Kasirye

2022/07/06 10:20 PM
Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

Meya wa Ruhango yahakanye ibyo gutuka no gutoteza abakozi bimuvugwaho

2022/07/06 7:50 PM

IBYICIRO

  • Abana
  • Afurika
  • Amahanga
  • Amakuru aheruka
  • Amerika
  • Andi makuru
  • Aziya
  • Imideli
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Inkuru ndende
  • Inkuru Nyamukuru
  • Inkuru zihariye
  • Inkuru zindi
  • Iyobokamana
  • Izamamaza
  • Kwibuka
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Uburayi
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urubyiruko
  • Utuntu n'utundi

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010