Rubavu: Umunyonzi yagonzwe na Fuso ahita apfa

Niyonizera Emile Donald w’Imyaka 19 y’amavuko wakoraga akazi ko gutwara abantu ku magare, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri mu Murenge wa Nyakiriba yagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ahita ahasiga ubuzima.

Ahagana saa kumi n’iminota makumyabiri z’umugoroba (4:20 p.m) kuri uyu wa Kabiri, tariki 22 Werurwe 2022, nibwo iyi mpanuka yabayeho, ibera mu Mudugudu wa Kayove, Akagari ka Kanyefura mu Murenge wa Nyakiliba mu Karere ka Rubavu.

UMUSEKE, aya makuru wayahamirijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba, Nyiransengiyumva Monique, avuga ko uyu munyonzi yagonzwe agahita ashiramo umwuka.

Yagize ati “Nibyo iyo mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’iminota makumyabiri(4:20 p.m), umushoferi wari utwaye Fuso yagonze umunyonzi ahita ahasiga ubuzima. Icyateje impanuka ntabwo kirasobanuka ariko inzego zibishinzwe zirimo kubikurikirana, ubusanzwe aha hantu nta mpanuka zahabaga nk’izi.”

Iyi Fuso ifite nimero iyiranga ya RAE 302 Z yari itwawe n’umushoferi witwa Mbarimombazi Ismael, ubwo mpanuka yamaraga kuba yashatse gutoroka gusa yahise afatwa ubu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanama.

Nyiransengiyumva Monique uyobora Umurenge wa Nyakiliba akaba yasabye abakoresha umuhanda kurushaho kwitwararika, abashoferi bakirinda gutwara banyoye ibisindisha, bakanirinda gutwara bavugira kuri telefone.

Ni mu gihe kandi n’abandi barimo abanyamaguru bakwiye kubahiriza amategeko agenga umuhanda.

Umurambo wa nyakwigender aukaba wahise ujyanwa ku bitaro bikuru bya Gisenyi. Iperereza rirakomeje ngo hamenyekane icyaba cyateye iyi mpanuka yatwaye ubuzima bw’umuntu.

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW