Rusizi: Kontineri irundwamo imyanda ibangamiye abatuye Kamashangi

Abatuye mu mujyi wa Rusizi bamaze imyaka 28 babangamiwe na kontineri iri mu mujyi ahitwa ku Ryambere,  mu Mudugudu wa Rushakamba mu kagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe, bavuga ko yabaye ikimoteri, ndetse ikihishamo abajura.

Iyi kontineri ngo yahindutse ikimoteri kimenwamo imyanda, abahatuye bifuza ko ihavanwa

Abaganiriye n’Umuseke bavuga ko ihamaze imyaka 28, ikibazo cyayo ngo bakigejeje ku buyobozi ko ibabangamira, n’abajura bihishamo bakambura abantu, ndetse niyo imyanda yose imenwamo, ariko ngo ntacyo ubuyobozi bubivugaho.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamembe bwavuze ko icyo kibazo bukizi bwamaze kuvugana na ba nyiri kontineri, ngo iri hafi gukurwaho, icyakora bwirinze kubabwira igihe bizakorerwa.

Umwe muri abo baturage yagize ati ”Iyi kontineri iduteza abajura n’umwanda, yanduza umujyi. Turasaba ubuyobozi kuduha uburenganzira tukayihakura, amabati yayo bakayabika.”

Kimana Issa, Umuyobozi w’Umudugudu wa Rushakamba yagize ati ”Bayimenamo imyanda, hihishamo abajura, ifite n’isura mbi mu mujyi mwiza gutya, turifuza ko yahava.”

Amakuru ava mu baturage batuye hariya avuga ko nyiri kontineri ataba mu Rwanda, ko baganiriye n’umuryango we ubabwira ko nta rubanza ruri kuri iyo kontineri ku buryo itahava babemereye kuyihavana.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamembe ari na wo ubarizwamo umujyi wa Rusizi  bwemeje ko kuba iyi kontineri iri mu mujyi bitagaragara neza, ngo icyatumye itinda kuhava ni imanza z’abagize umuryango uyifiteho uruhare harimo n’ababa mu mahanga, ngo byatumye itahavanwa.

Ubuyozi bwizeza abaturage ko buri kuvugana n’abo bireba  mu minsi ya vuba ngo iraba ihavanywe.

NSEGİYUMVA Vincent de Paul ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge yagize ati ”Biragaragara ihateje umwanda n’abajura bayihishamo, twatangiye gukorana na bo uburyo yahava bidatinze, bigomba kwihutishwa  izahava biragoye kwemeza igihe.”

- Advertisement -

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHİRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSİZİ.