Igihugu cya Uganda n’icy’u Burundi bigiye kugirana inama ya gatatu ya Komisiyo Ihoraho ihuriweho n’ibihugu byombi igamije gukomeza gutsimbataza umubano w’Ibihugu byombi.
Iyi nama izaba kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 22 kugeza 24 Werurwe 2022, izabera i Bujumbura mu Burundi.
Kampala Post dukesha aya makuru, ivuga ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, itangaza ko iyi nama izaganirirwamo uko umubano w’Ibihugu byombi wakomeza kugenda neza.
Abazitabira iyi nama, bazagaruka ku nzego zinyuranye zirimo ubufatanye mu bya dipolomasi na Politiki, ubucuruzi n’ishoramari, uburezi, ubuvuzi, ubuhinzi, ubwikorezi n’ibikorwa remezo.
Ibi Bihugu byombi byatangiye kugirana imikoranire nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye yo mu 1986, yanatumye hashyirwaho Komisiyo Ihoraho ishinzwe kubungabunga ubu bufatanye.
Ibihugu byombi bikunze kuvugurura amasezerano mu gihe cy’uruzinduko rw’abayobozi bo ku mpande z’Ibihugu byombi.
Muri Gicurasi 2021, Perezida Evariste Ndayishimiye yasuye Uganda ku butumire bwa mugenzi we Yoweri Museveni, yanakunze kwita umubyeyi.
Muri uru ruzinduko, abakuru b’Ibihugu byombi banaboneyeho kongera kuganira ku mikoranre mu nzego zinyuranye zirimo amahoro n’umutekano.
Muri uru ruzinduko rwabaye umwaka ushize, Perezida Ndayishimiye yashimiye mugenzi we Museveni, amusaba kuzakomeza kumuba hafi nk’uko atahwemye kubikorera Igihugu cye cy’u Burundi.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW