Umunyarwanda Niyonshuti Joshua ukoresha amazina ya Josskid Twely mu muziki yakoranye indirimbo n’umuhanzi Omriih aho babara inkuru y’inzira igoye banyuramo n’imitego mitindi bategwa n’abifuza ko bakura nk’isabune.
Uyu musore uri mubatanga icyizere mu muziki nyarwanda, yagarutse mu njyana ya “Drill” igezweho ku bakunda n’abakora Hip-hop.
Iyi ndirimbo yise ‘Ishaza’, Josskid yabwiye UMUSEKE ko igitekerezo cyo kuyikora cyashibutse ku bantu bagirira ishyari uri mu nzira y’iterambere.
Atangira asa n’uha gasopo abamutega iminsi mu rugendo rwe rw’umuziki bifuza ko akora ibyo bashaka, akabakebura ababwira ko ntawamuhagarika mu nzira yatangiye.
Ati “Ikinankuru igaragaza umuntu yashimuswe nyuma agakoresha uburyo bwe akigobotora abo ba rushimusi, bamugiriye ishaza nyuma abereka ko batamufata ku gakanu, nibyo abo bifuza kumpagarika ndi kubakorera.”
Josskid mu “Ishaza” ashimangira ko inzira igoye yanyuzemo ituma yumva ntawe ukwiye gushaka kugena uwo aba we.
Ati “Mwiyita abagenge ndashona (ndabona) mushaka ko ntagerayo, Iniga bajugunye hirya iyo itaka banageho,..”
Uyu muhanzi yemeza ko hari impinduka nziza mu byo ageraho byose akesha gukora cyane.
Mu kiganiro na UMUSEKE yavuze ko urucantege ahura narwo bimufasha kwicisha bugufi, gukora cyane no kwanga agasuzuguro.
- Advertisement -
Avuga ko gukorana na Omriih bigamije kwagura umuziki we kuko ari umuhanzi w’umuhanga kandi yaririmbye neza muri iyi ndirimbo.
Ati “Omriih n’umuhanzi w’umuhanga niyo mpamvu natekereje gukorana nawe.” Basanzwe babana muri Family Gang i Rubavu.
Nubwo ari urugendo rugoye nk’umuhanzi ukorera umuziki mu Ntara avuga ko afite icyizere ko ibikorwa bye bizamumenyekanisha mu gihugu hose.
Atangaza ko ari kwegera itangazamakuru ryo muri Kigali n’ahandi kugira ngo rimufashe kumurika itaranto ye abashe kurenga kumenyekana mu Karere ka Rubavu gusa.
“Ishaza” yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Killie Beats inonosorwa na AO Beats. Amashusho yakozwe na Gady Tyler.
Josskid yakoze izindi ndirimbo zirimo “Parte” yahereyeho mu mwaka wa 2020, “Bararira”, “No love”, “Technology” n’iyitwa “Iminsi”.
Reba amashusho y’indirimbo Ishaza ya Josskid ft Omriih
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW