Abakinnyi 3 ba PSG barimo Sergio Ramos bategerejwe i Kigali

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Abakinnyi batatu bakomeye mu ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, Sergio Ramos, Julian Draxler na Keylor Navas bagiye kuza mu Rwanda gusura ibyiza bya rwo birimo n’Ingagi.

Sergio Ramos yemeje ko agiye kuza gutemberera mu Rwanda

Ku wa Gatandatu tariki 30 Mata, u Rwanda ruzatembererwa n’abakinnyi batatu ba Paris Saint Germain isanzwe inafitanye amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda.

Nk’uko byagaragaye mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Visit Rwanda, abakinnyi batatu ba Paris Saint Germain bemeje ko bagiye kuza gusura u Rwanda.

Kizigenza muri aba bakinnyi, myugariro, Sergio Ramos yemeje ko agiye kuza gusura u Rwanda ari kumwe n’umugore we ndetse na bagenzi be bandi babiri bakinana muri PSG.

Muri aya mashusho, Ramos yavuze ko yiteguye gupakira ibikapu bye akaza gusura ibyiza by’u Rwanda birimo n’Ingagi.

Ati “Ngiye gupakira ibikapu kuko niteguye kujya mu Rwanda gusura ingagi zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.”

Uyu myugariro, mu rugendo rwe azanasura umwana w’ingagi aherutse kwita izina rya ”Mudasumbwa.”

Undi mukinnyi wa PSG wemeje ko agomba kuza mu Rwanda, ni umunyezamu w’iyi kipe, Keylor Navas wavuze ko yishimiye gusura iki Gihugu.

Ati ”Nibyo. Kuko twifuza kugira ibyo tumenya ku muco Nyarwanda. No kureba Ingagi. Nzajyana n’umugore wanjye na Draxler.

- Advertisement -

Rutahizamu, Julian Draxler, yavuze kuri we bitinze kuzagera kugira ngo agere mu gihugu yamye arota kuzatembereramo.

Ati “Ntabeshye sinjye uzarota ngezeyo. Ndashaka gusura Pariki y’Akagera ibamo inyamanswa eshanu zisurwa cyane muri Afurika.”

Ingagi yiswe Rudasumbwa, ni iyo mu muryango wa Musilikale, yabyawe na Rugira.

Uyu mwana w’ingagi yavutse ku wa 30 Nyakanga 2020, ahabwa izina na Sergio Ramos w’imyaka 36. Ni mu muhango wabaye ku wa 24 Nzeri 2021, ubwo abana 24 b’ingagi bahabwaga amazina.

Umunyezamu Keylor Navs na Sergio Ramos bategerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mata

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW