Abanyarwanda bamaze imyaka 28 muri Mozambique batangiye gutahuka

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Impunzi z'Abanyarwanda muri Mozambique zivuga ko zamenye amakuru ko mu Rwanda ari amahoro

Abanyarwanda bahungiye muri Mozambique batangiye gutaha ku bushake nyuma y’imyaka isaga 28 baba muri icyo gihugu.

Impunzi z’Abanyarwanda muri Mozambique zivuga ko zamenye amakuru ko mu Rwanda ari amahoro

Inkuru ya BBC ivuga ko benshi bahungiyeyo mu 1994 ubwo mu Rwanda habaga Jenosode yakorewe Abatutsi.

Muri Mata 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, Abatutsi benshi barishwe abandi bahungira mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Leta ya Mozambique itangaza ko Abanyarwanda bari batuye muri icyo gihugu babarirwa mu 3000. Leta y’u Rwanda ishyigiye ko buri Munyarwanda adakwiye kuba impunzi mu mahanga, biteganyijwe ko 19 mu bari batuye Mozambique batangira gutaha muri iki Cyumweru.

Niyonsenga Domoties, ni umwe muri abo, yatangaje ko atewe ishema n’uko mu Rwanda ari amahoro kandi ko yiteguye kugaruka mu gihugu nyuma y’imyaka isaga umunani aba Mozambique.

Ati “Twahisemo guhungira muri Mozambique. Nyuma y’igihe kinini amakuru y’impamo yatugezeho ko mu Rwanda ari amahoro, rero twahisemo kugaruka mu rugo.”

Muri Gashayantare 2022 nibwo Perezida  Kagame yakiriye mugenzi we wa Mozambique Filipe Nyusi wari wagiriye uruzinduko mu Rwanda.

Muri Mata nabwo 2021 nabwo yari yaje mu gihugu aboneraho gusaba ko u Rwanda kohereza ingabo zitanga umusanzu mu kurwanya imitwe y’iterabwoba mu gihugu cye by’umwihariko Intara ya Cabo Delgado.

Nyuma y’ubwo busabe, u Rwanda rwohereje ingabo n’Abapolisi barenga 2000. Gutaha kw’izi mpunzi ni kimwe bimenyetso bigaragaza umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW