NGOMA: Abanyeshuri bibumbiye mu ihuriro ry’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda DUSAF bashumbushije inka y’imbyeyi, Gahikire Frédérique wacitse ku icumu rya Jenoside watemewe inka ye n’abagizi ba nabi mu cyumweru cy’icyunamo.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki 19 Mata 2022, mu Mudugudu wa Rwakayango, Akagari ka Nyamirambo, Umurenge wa Karembo mu Karere ka Ngoma, nibwo aba banyeshuri bihumbiye mu ihuriro DUSAF bashyikirije Gahikire Frédérique inka yo kumushumbusha.
Gahikire Frédérique warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko inka ye yabyutse agasanga yatemwe, ariko kuba yashumbushijwe byamugaragarije ko afite abantu abana nabo.
Ati “Bayitemye ku mugoroba nka saa mbili cyangwa saa tatu kuko narabyutse nsanga amaraso yumye. Uwo munsi nkimara gutabaza byangaragarije ko mfite abantu mbana nabo, Umudugudu warahagurutse none kugeza uyu munsi biragaragaza ko leta y’ubumwe inkurikirana. Biranshimishije.”
Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda DUSAF, Rwikaza Gentil, aganira n’UMUSEKE, yavuze ko gushumbusha uyu mubyeyi ari mu rwego rwo kumuba hafi nyuma y’inka ye yatemwe mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Akavuga ko nk’urubyiruko rwiganjemo abavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibitekerezo nk’ibi babikomora ku miyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.
Yagize ati “Abenshi twavutse nyuma ya Jenoside turacyari bato, ibi bitekerezo tubikura ku mukuru w’igihugu cyacu, ibikorwa akora bidutera imbaraga twumva tudashaka kumutenguha rero tukagendera muri uwo murongo. Adutoza kwishakamo ibisubizo, naho bidashoboka bikahava.”
Rwikaza Gentil akomeza avuga ko kuba hari abantu bakigaragaza ibikorwa nk’ibi by’ingengabitekerezo ya Jenoside ari inshingano zabo zo guhagurukira rimwe nk’urubyiruko bakayihashya bivuye inyuma.
Ati “Haracyari abantu bafite ingengabitecyerezo ya Jenoside muri ibi bihe, nk’imbaraga z’igihugu dufite inshingano mu maboko yacu yo gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara. Niba ubona ibikorwa nka biriya biri kuba turi mu bihe byo Kwibuka, abantu bagafata itungo ry’uwarokotse Jenoside bakaritema cyangwa bakarigirira nabi ukundi, byerekana ko hakiri abagifite ibitekerezo by’amafuti. Turacyari bato, tuzahagurukira rimwe turwanye ibyo bikorwa kugirango mu minsi iri mbere tuzabe dutuye mu gihugu kizira ingengabitekerezo ya Jenoside.”
- Advertisement -
Akomeza asaba urubyiruko muri rusange kumva ko umutima wo gufasha utagombera amikoro ahambaye ahubwo ubushobozi bwa mbere ari mu mutwe, ibi bikwiye no kujyana no gutekereza ku byubaka igihugu bakima amatwi abarwanya ibyiza u Rwanda rugezeho.
Iyi nka y’imbyeyi aba banyeshuri bashumbushije Gahikire Frédérique ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 420 Frw, uretse iyi nka yahawe yari yahawe Ikimasa n’abaturanyi be ubwo inka ye yatemwaga.
Mu gitondo cya tarikI 11 Mata 2022 nibwo Gahikire Frédérique yabyutse agiye gukama asanga inka ye y’ikimasa cyonkaga yatemwe amaguru n’abagizi ba nabi irapfa. Kugeza ubu abakozi ibi ntibaramenyekana.
Nyuma yo gushumbusha Gahikire Frédérique, aba banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bibumbiye mu ihuriro DUSAF basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo basobanurirwa amateka ndetse banunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW