Abapasiteri 2 batawe muri yombi bashinjwa ubujura

Burundi: Abantu batatu barimo Abapasitori babiri bafashwe n’inzego z’umutekano bashinjwa kwiba abaturage arenga miliyari y’amafaranga akoreshwa mu Burundi.

Umuvugizi wa Polisi, Pierre Nkurikiye yasabye abaturage bibwe kugana inkiko bagasubizwa ibyabo

Ijwi rya America dukesha iyi nkuru rivuga ko ku wa Kabiri, Polisi ya kiriya gihugu yeretse Abanyamakuru abagabo batatu barimo Abapasiteri babiri bafatanywe amafaranga y’Amarundi arenga miliyari.

Polisi y’u Burundi ivuga ko ariya mafaranga yibwe abantu 400 hakoreshejwe amayeri.

Umuvugizi wa Polisi, Pierre Nkurikiye yasabye abaturage bibwe muri ubwo buryo bw’amayeri kwegera inzego z’ubutabera (parquet) mu Mujyi wa Bujumbura kugira basubizwe amafaranga yabo.

Ubujura bukoresheje amayeri ngo butera intambwe mu Mujyi wa Bujumbura aho babeshya abantu ngo babahe amafaranga bazabungukira andi menshi.

Polisi y’u Burundi isaba abaturage kuba maso. Abibwe ariya mafaranga ngo ni ab’i Bujumbura no mu Ntara za Cibitoke na Ngozi.

Ijwi rya America rivuga ko mu mpera z’umwaka ushize, hari abantu benshi baregeye inkiko bavuga ko bibwe muri ubwo buryo bwo gutanga amafaranga biteze inyungu y’umurengera.

Nyuma yaho, amashyirahamwe menshi akora bene ibyo bikorwa yarafunzwe n’abayayobora barafungwa. Bashinjwe kwiba bakoresheje amayeri.

IVOMO: VOA

- Advertisement -

UMUSEKE.RW