Abapolisi bitegura kujya muri Centrafrica baganirijwe ku myitwarire ihwitse izabaranga

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Abapolisi 320 bitegura kujya gusimbura bagenzi babo mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri Centrafrica (Central African Republic)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Mata, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye ku Kacyiru,  Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs Felix Namuhoranye yagiriye inama Abapolisi 320 bitegura kujya gusimbura bagenzi babo mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri Centrafrica (Central African Republic).

Abapolisi 320 bitegura kujya gusimbura bagenzi babo mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri Centrafrica (Central African Republic)

Abapolisi baganirijwe ni abo mu itsinda RWAFPU-2, rigizwe n’abapolisi 180 riyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP)  Hodari Rwanyindo, bikaba biteganyijwe ko rijya muri Central African Republic kuri uyu wa Gatanu, gusimbura Abapolisi bamaze umwaka mu butumwa bwa Loni  bwo kubungabunga amahoro ahitwa Kaga Bandoro.

Irindi tsinda rigizwe n’abapolisi 140 riyobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Callixte Kalisa, biteganyijwe ko bazajya gusimbura bagenzi babo mu Cyumweru gitaha, aho  bamaze umwaka bakorera ubutumwa bwo kubungabunga amahoro mu mujyi wa Bangui.

DIGP Namuhoranye yababwiye ko imbaraga n’umwete bafite bigomba kuzakomeza kubaranga no muri misiyo bagiyemo.

Yagize ati: “Imbaraga n’umwete mufite bizakomeze bibarange guhera mugeze mu kazi mugiyemo kugeza mugarutse, ibibazo byose muzahura na byo muzabyihanganire nibyo bizatuma mukora akazi kose muzahabwa kandi mugakore neza.”

Yakomeje ababwira ko u Rwanda rumaze imyaka myinshi rwohereza Abapolisi muri kiriya gihugu ku buryo n’ahari ikibazo hose hamaze kumenyekana, avuga ko hagize ikibazo kigaragara byaba biturutse ku myitwarire y’umuntu ku giti cye.

Ati: “Iyo umuntu agiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ntabwo aba agiye nka we ubwe ahubwo aba atumwe n’igihugu, ni na yo mpamvu icyo akoze cyose kigaragara mu izina ry’igihugu kandi kikanagira ingaruka ku ruhando mpuzamahanga, ni yo mpamvu mugenda mwambaye imyenda iriho ibendera ry’igihugu, mugomba guhora muharanira ko rizamuka kuko bihesha ishema n’isura nziza igihugu cyacu.”

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP/OPs Felix Namuhoranye aganiriza Abapolisi

Yabagiriye inama yo gukora neza kandi bagakora kinyamwuga kuko ari byo bizatuma bagera ku ntego y’ubu butumwa bagiyemo.

Ati: “Dufite ubuyobozi bwiza buzi neza impamvu muba mugiye muri ubu butumwa, murasabwa rero gukora akazi neza kandi kinyamwuga, murasabwa kuba aho mugomba kuba, kandi mukahabera igihe, kandi mukahakorera icyo mugomba kuhakorera, ibi nimubikora gutya muzaba mukoze kinyamwuga.”

- Advertisement -

Yabibukije ko ibi byose utabigeraho utagize ikinyabupfura, abasaba kwirinda ibintu byose bizabayobya ubwenge.

Ati: “Umuntu wese uzagaragaraho imyitwarire mibi ntabwo azihanganirwa, murasabwa kwirinda amagambo atubaka, mukirinda inzoga, n’ibindi bibi byose,  kuko ibi iyo byivanze n’akazi ntabwo kagenda neza.”

Polisi y’u Rwanda ifite amatsinda atatu muri Centrafrica, uretse ariya matsinda abiri agiye kugenda hiyongeraho irindi tsinda rishinzwe kurinda Abayobozi  (PSU); rikaba rifite inshingano zo kurinda abanyacyubahiro batandukanye barimo; Intumwa idasanzwe ya Loni muiri iki gihugu (SRSG), n’abamwungirije babiri, Minisitiri w’Intebe, Perezida w’inteko ishinga amategeko, Minisitiri w’Ubutabera, Umuyobozi w’abapolisi ba Loni bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu, n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Aba bapolisi bazaba bafite inshingano zo kurinda, abaturage, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye ndetse bazajya barinda ibikorwa remezo by’Umuryango w’Abibumbye.

Abaturage bo mu bihugu abapolisi b’u Rwanda barimo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bashima ibikorwa bitandukanye bagenda babagezaho birimo kubacungira umutekano no kubagezaho ibikorwa bibazamurira imibereho myiza.

Itsinda ry’Abapolisi bajya gusimbura abari ahitwa Kaga Bandoro baragenda kuri uyu wa Gatanu

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW