Umushumba w’itorero Assemblées de Dieu rikorera ku kimihurura mu Mujyi wa Kigali ,Pasiteri Gatabazi Christine asanga iyo abashumba bamenya inshingano n’umuhamagaro wabo batari kugwa mu mutego ngo bijandike muri Jenoside, agasaba Abanyarwanda kumenya amateka y’Igihugu cyabo.
Ibi abitangaje mu gihe uRwanda n’Isi bari mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro n’UMUSEKE, yagarutse ku rugendo rwe nyuma ya Jenoside no kongera kubaka Itorero nyuma y’ibihe bigoye Igihugu cyarimo.
Pasitori Gatabazi Christine yavuze ko nyuma y’uko Jenoside irangiye, nk’umushumba wari ufite umutwaro wo kongera kubaka Itorero, byamugoye guhita abona abakirisitu ariko ko iminsi ishira yagiye abona abakirisitu biyongera.
Uyu mushumba yavuze ko kugeza ubu ikibazo Abanyarwanda bafite yaba abakirisitu n’abatari bo ari ukumenya amateka y’Igihugu .
Ati “Ikibazo Abanyarwanda bafite yaba hanze cyangwa mu Itorero ni ukutamenya amateka y’Igihugu cyacu.Kuko buriya ubutumwa bwiza ushobora kubuvuga ariko ubutumwa bwiza n’ubwo ari imbaraga y’Imana ihesha uwizeye agakiza, nta muntu wahinyura cyangwa ngo ateshe agaciro ibyabaye kandi abaturanyi baramwiciye cyangwa uwo bashakanye yaramuhemukiye akamugambanira.”
Yakomeje ati “ Ariko ntekereza y’uko Itorero rikwiriye kubifata byombi.Ntidufate inkuru nziza gusa ngo turenzeho ariko tutagiye mu mizi y’ikibazo kugira ngo bumve y’uko Abahutu n’Abatutsi kera babanaga. Iki ni ikintu njye mbona kiza kandi cyanamfashije no mu butumwa bwanjye nk’umuvugabutumwa cyo kwakira amoko yose .Ni uko nagize umugisha ukomeye wo kugira abanyeyi bari bazi amateka y’iki gihugu mbere y’umukoroni .”
Pasitoro Gatabazi Christine asanga urubyiruko rukwiye na rwo gusobanukirwa ibyaranze igihugu hagamijwe kwirinda y’uko na bo bagwa mu mutego w’amoko.
Ati “Iki kintu rero cyasasiye umutima ni nacyo nge mbona ko urubyiruko rufite ikibazo gikomeye cyane.Kuko bari mu ngaruka z’ibyabaye muri iki gihugu ariko ntibafite amakuru ahera ku itangiriro ngo bamenye ngo iki kintu cyazanywe na nde, cyari kigamije iki, ariko ababyeyi bacu barabitubwiraga. Data yatubwiraga neza ko nta gihe umututsi,umuhutu n’umutwa batigeze babana.”
- Advertisement -
Pasitoro asanga ubuyobozi bubi ari bwo bwigishije amoko bityo ko Abashumba badakwiye kumenya ijambo ry’Imana gusa ahubwo bakwiye kwirinda icyasenya Igihugu.
Ati “Rero ibi bintu bibaye ,icya mbere nasobanukiwe neza ni ubuyobozi bubi muri uwo murya w’abakoroni hanyuma barakomeza babicengeza mu bantu ,abantu barangana, baricana,bica abandi babahora ubusa gusa bashingiye uko bavutse.“
Yakomeje agira ati “Ntabwo Abanyarwanda bashobora gukundana batazi neza amateka yabo .Umuzi nyirizina, indangagaciro bari bafite, ukuntu babayeho,.Ngo tugere na hano ubutumwa bwiza buza kuko bwo burarenga, bukarenga amoko y’Abahutu,Abatutsi,bikatubwira y’uko amahanga yose n’indimi zose y’uko Yesu Kristo yabacunguye.
Itorero ntabwo twaba mu bujiji bukomeye ngo dufate bibiliya gusa hejuru .Bibiliya ifite umwihariko wayo ariko n’amateka yacu dukwiye kuyamenya neza .”
Yavuze kandi ko amadini atasobanukiwe umuhamagaro wabo ahubwo yavangiwe agwa mu mutego wo gutandukira ubutumwa.
Ati “Iyo umuntu atisobanukiwe inshingano ze aravangirwa.Ntekereza ko amadini yari ariho icyo gihe , yaguye mu mutego ukomeye cyane wo gutandukira ubutumwa bahawe.Ubutumwa bw’itorero bufata imitima y’abantu kandi burenga u bw’iki gihe .Ubutumwa bw’itorero n’uko bwereka abantu ku Mana kandi bakazasubira ku Mana .”
Yakomeje ati “Niba abantu bose bararemwe n’Imana ,ni ubutumwa bukwiye gucengezwa mu bantu ,bagakunda mugenzi wawe nk’uko wikunda. Bagakunda iyo Mana ,bagakunda na mugenzi wabo. Njye mbona umutego baguyemo ari uko batandukiriye , bakava mu butumwa n’inshingano bahawe bakinjira muri Politiki.”
Avuga ko ingengabitekerezo y’urwango yatangiye kera abantu babanje kubyigishwa.
Yashimiye ingabo za RPA zabohoye Igihugu ,zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW